RFL
Kigali

Yaguwe gitumo i Musanze nyuma yo kwiba umukoresha we amadolari arenga ibihumbi 17 i Kigali

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/09/2024 8:14
0


Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze yafashe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri, umusore w’imyaka 24 y’amavuko, ucyekwaho kwiba shebuja amadolari y’Amerika (US$) 17, 200 n’amafaranga y’u Rwanda (Frw) 2,200 mu Karere ka Gasabo.



Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko yafashwe amaze kohereza amwe muri ayo mafaranga kuri konti ye biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize: “Ku mugoroba wo ku wa  tariki 18 Nzeri, nibwo umukoresha w’uyu musore utuye mu Karere ka Gasabo, yatanze ikirego avuga ko yibwe n’umukozi we; amadorali y’Amerika 17,200 n’amafaranga y’u Rwanda 2,200 ahita atoroka ntiyagaruka mu rugo, hatangira ibikorwa byo gushakisha aho aherereye.”

Yunzemo ati: “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ahagana ku isaha ya saa tatu n’igice, yaje gufatirwa ku biro by’ivunjisha mu Karere ka Musanze, amaze kohereza kuri konti ye ya banki, Frw12, 680,000 asigaranye miliyoni 1Frw yari agifite mu gakapu.”

Hamwe n’amafaranga yose yafatanywe, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Remera, kugira ngo hakomeze iperereza kuri iki cyaha cy’ubujura akurikiranyweho.

SP Mwiseneza yashimiye uwibwe wahise abimenyekanisha n’abatanze amakuru yatumye uyu musore ucyekwa afatwa ataratoroka. 

Yasabye buri wese ukora ubushabitsi bufite aho buhuriye n’amafaranga menshi, kuyabika no kuyahererekanya mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa kwifashisha ibigo by’Imari n’amabanki, mu rwego rwo kuyarinda kwibwa no kuba yatakara akaburirwa irengero.

Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND