Kigali

Nyaruguru: Yishyikirije RIB nyuma yo kwivugana umugore we

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:19/09/2024 10:26
0


Eric Dushimirimana w’imyaka 25, utuye mu Kagari ka Samiyonga gaherereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru ,arakekwaho kwica umugore we Delphine Nyiragabiro w’imyaka 27, tariki 16 Nzeri 2024 ahagana saa mbiri z’ijoro, arangije ajya kwirega k’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) .Bivugwa ko yamushinjaga kumuca inyuma.



Ngo inkuru y’urupfu rw’uwo mugore yamenyekanye  ubwo uwo mugabo yari  agiye kwirega kuri RIB.

Jean Claude Mwiseneza, uyobora Umurenge wa Muganza, avuga ko hakekwa ko umugabo we yaba yaramukubise ingumi nk’uko abyivugira. Ariko hari n’abakeka ko yaba yaramunize.

Mwiseneza avuga ko yabwiwe ko uwo mugabo n’umugore, bashyamiranaga biturutse ku kuba umugabo yaramushinjaga kumuca inyuma, akanavuga ko umwana w’umuhungu w’ukwezi kumwe nyakwigendera yasize atari uwe.

 Yakomeje  kuvuga ko bishoboka ko yaba yaramujijije ko umwana yabyaye atari uwe, ati''Niyo makuru twavanye mu baturanyi. Ukundi kuri kuzamenyekana mu bizava mu iperereza riri gukorwa na RIB.”

 Ngo gushyamirana byajyaga bituruka ku mugabo watumaga umugore imitungo y’iwabo ngo kuko bari bifashije, ku buryo uwa nyuma yazanye ari ingurube bagurishije ibihumbi 90 Frw, umugabo akamuhaho ibihumbi icyenda (9000 Frw) nk'uko abaturanyi babitangarije  Ikinyamakuru  Umuseke. 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND