Abasesengura ibirebana n'ubukungu bo basanga gushyira imbaraga mu kongera ingano y'ibyoherezwa hanze bikorerwa mu gihugu ari kimwe mu byakongerera agaciro ifaranga ry'u Rwanda.
Ibyo u Rwanda rwohereje
ku isoko mpuzamahanga muri 2020/2021 byari bifite agaciro ka miliyari 1.487
z'amadolari bivuye kuri miliyari 1.277 z'amadolari mu 2019-2020, bikaba
byariyongereye ku gipimo cya 16.4%.
Raporo ngarukakwezi ya
NISR igaruka ku bucuruzi mpuzamahanga ya Kamena 2024, igaragaza ko agaciro
k’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga muri Kamena kagabanyutseho 21.24% ugereranyije
na Gicurasi 2024, ndetse kagabanyuka no ku kigero cya 0.21% ugereranyije na
Kamena 2024.
Muri Kamena 2023 ibyo u
Rwanda rwohereje mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyoni 169.93 $, muri
Gicurasi 2024 rwohereza ibifite agaciro ka miliyoni 215.30 $, mu gihe muri
Kamena rwohereje ibifite agaciro ka miliyoni 169.58 $ bisobanura igabanyuka rya
0.21% ugereranyije n’umwaka ushize.
Ku rundi ruhande, ibyo u
Rwanda rwinjije muri Kamena 2024 byari bifite agaciro ka miliyoni 637.23 $
bikaba byariyongereye ku kigero cya 0.13% ugereranyije n’ibifite agaciro ka
miliyoni 636.39 $ byari byatumijwe muri Gicurasi 2024, ndetse byiyongera ku
kigero cya 18.39% ugereranyije na Kamena 2024 kuko rwari rwatumije ibifite
agaciro ka 538.23 $.
Ku bijyanye n’ibicuruzwa
bitumizwa bikongera koherezwa mu mahanga, iyi raporo igaragaza ko muri Kamena
2024 u Rwanda rwohereje ibifite agaciro ka miliyoni 56.03 $ kakaba
karagabanyutseho 5.21% ugereranyije na miliyoni 59.11 $ kariho muri Gicurasi
ariko kiyongeraho 4.15% ugereranyije na miliyoni 53.80 $ kariho muri Kamena
umwaka ushize.
Nk’uko bimenyerewe rero,
ibiciro by’ifaranga bihora bihindagurika ku isoko ry’ivunjisha umunsi ku wundi
kandi abantu cyane cyane abakora ubucuruzi mpuzampahanga n’abatuye mu mahanga
baba bakeneye kumenya uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’ayandi
kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi bwabo.
Uyu munsi ku isoko
ry’ivunjisha, idolari ryarazamutse mu Rwanda ariko ntibikabije cyane
ugereranije n’ibihugu birukikije, kuko ifaranga ry'u Rwanda riracyafite agaciro
ugereranije n'ibindi bihugu bituranyi.
Ni mu gihe mu yandi
mahanga ya kure, idolari rigenda rizamura agaciro cyane ku buryo usanga
amafaranga yaho agenda ata agaciro.
Dore uko ibiciro bihagaze ku isoko ry'ivunjisha mu Rwanda muri iki cyumweru:
TANGA IGITECYEREZO