Kimwe mu bibazo bikomeye umugabane wa Afurika ugihura na byo mu rugendo rw'iterambere, harimo no kugira umubare munini w'abantu badakoresha amabanki ku buryo bibagora cyane kubona serivisi z'imari. Kugeza ubu, Maroc, igihugu kibarizwa mu Majyaruguru ya Afurika nicyo kiyoboye urutonde ku Isi yose.
Imibare ya Banki
y’Isi iheruka gusohoka mu 2022, yagaragaje ko mu mubare munini w'abatuye Isi, abasaga Miliyari
1.7 nta konti n’imwe ya banki bagira, ibintu bifatwa nk’ibidindiza iterambere.
Nubwo ikoranabuhanga
rikomeje gutera imbere, Banki y’Isi igaragaza ko kubona serivisi z’imari kuri
benshi mu batuye mu bice by’Isi bitaratera imbere, bikiri inzozi.
Ikibazo gikomeye ni uko no mu
bice byitwa ko izo serivisi z’imari zirimo, hari abagitaka gucibwa ikuguzi
kinini kugira ngo bazibone.
Impamvu yagaragajwe icyo gihe ituma abantu badatunga konti za banki si ubushake ahubwo ni uko aho batuye nta
bigo by’imari na za banki bihagera, n’aho biri bikaba bihenze kubikoresha.
Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze mu 2021 na Merchant Machine, ikigo cyo mu Bwongereza bwagaragaje ko ibihugu bibarizwa mu Burasirazuba bwo hagati na Afurika, byihariye 50% by’umubare w’abantu badakorana n’ibigo by’imari.
Kuri ubu, Banki y'Isi yagaragaje ko abarenga miliyari 1.6 badafite konti za banki ndetse ko nta n'uburyo bwo kurinda umutekano w'amafaranga yabo bafite.
Kuba hakigaragara umubare munini w'abantu badafite
konti za banki cyangwa iz’ibindi bigo by’imari, bigira ingaruka ku yindi
mibereho yabo kuko byumvikane ko baba badashobora kuguza cyangwa kwizigamira
byoroshye ngo biteze imbere, kuba bigoye kwishyura zimwe muri serivisi
z’imibereho myiza nko kwivuza, umuriro, amazi n’ibindi cyangwa se ugasanga nta
n’ubwo bibageraho.
Uru ni urutonde rw'ibihugu 10 bifite umubare munini w'abaturage badakoresha serivisi za banki rwakozwe n'ikigo cya Global Finance:
Rank |
Country |
Population
(Millions) |
% Unbanked |
1 |
Morocco |
36.9 |
71 |
2 |
Vietnam |
97.3 |
69 |
3 |
Egypt |
102.3 |
67 |
4 |
Philippines |
109.6 |
66 |
5 |
Mexico |
128.9 |
63 |
6 |
Nigeria |
206.1 |
60 |
7 |
Peru |
33 |
57 |
8 |
Colombia |
50.9 |
54 |
9 |
Indonesia |
273.5 |
51 |
10 |
Argentina |
45.2 |
51 |
TANGA IGITECYEREZO