Icyerekezo 2050 cyasabwe n’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 yabaye mu 2015. Guhera icyo gihe, habayeho ibikorwa byinshi byo kungurana ibitekerezo n’abafatanyabikorwa n’uruhare rw’Abaturage ku byo Abanyarwanda bifuza kugeraho mu 2050.
Iki cyerekezo, kigabanyijemo ibice bibiri, icya
mbere gihera mu 2020 kikagera mu 2035 n’icya kabiri gihera mu 2036 kikagera mu
2050.
Intego u Rwanda rufite ni
ukuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye (Upper Middle
Income Country) mu 2035 no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane
(High Income Country) mu 2050.
Mu 2035, umusaruro mbumbe
w’imbere mu gihugu ubariwe ku muturage (amafaranga umuturage azaba yinjiza)
uzaba urenze Amadolari ya Amerika 4.036; naho mu 2050 abe ari amadolari 12.476.
Banki y'Isi ivuga ko
kugira ngo u Rwanda rugere ku cyerekezo 2050 bisaba kuzamura ubumenyi bw'abantu
bari mu kigero cyo gukora, ibi bikaba bikubiye mu cyegeranyo cya 23 cyakozwe na
Banki y’Isi ishami ry’u Rwanda ku ishusho y’ubukungu.
Ubusesenguzi bukubiye
muri raporo ya 23 yakozwe na Banki y’Isi, ishami ry’u Rwanda ku ishusho y’ubukungu izwi nka “Rwanda Economic Update', igaragaza ko
igihugu gikeneye gushyira imbaraga mu kwihutisha iterambere ry’ubumenyi mu
rwego rwo kongera ubushobozi urwego rw’abikorera mu Rwanda.
Uhagarariye iyi Banki
y’Isi mu Rwanda, Dr. Sahr John Kpundeh avuga ko ubu busesenguzi bwakozwe
basanze igihugu kitagera ku iterambere ryifuzwa hatazamuwe intera y’ubumenyi u
Rwanda rufite ubu.
Intego y’icyiciro cya Kabiri cya gahunda yo kwihutisha iterambere ni iyo guteza imbere ubumenyingiro
ku buryo bitarenze mu 2029, NST 2, guhanga imirimo mishya hazaba hamaze
guhangwa imirimo mishya 1.250.000.
Umunyamabanga wa Leta
muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere avuga ko hari byinshi byakozwe mu
cyiciro cya 1 cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST 1 mu kuzamura
ubumenyi nubwo bikomeje kuba intego no muri iyi imyaka 5 iri imbere.
Iyi raporo ishyirwa hanze nyuma y’amezi 6, ishingira ku mibare n’amakuru yakusanyijwe na Leta n’imibare iyi banki y’Isi yegeranya mu mikorere yayo ya buri munsi.
U Rwanda rufite intego yo
kuzaba ruri mu bihugu 10 bya mbere birusha ibindi korohereza ishoramari mu
2035, rurashaka kandi kuzaba ruri mu bihugu 20 bya mbere bifite ubukungu
buhagaze neza kurusha ibindi mu 2035 no mu bihugu 10 bya mbere ku Isi bikora
neza mu rwego rw’ubukungu mu 2050.
Muri icyo gihe kandi
impuzandengo y’izamuka ry’ubukungu (ibarirwa ku musaruro mbumbe w’imbere mu
gihugu, GDP) igomba kuba nibura ku kigero cya 12% hagati ya 2018 na 2035 na 10%
hagati ya 2036 na 2050.
Mu 2020, icyizere cyo
kubaho mu Banyarwanda cyari imyaka 67,8, mu gihe mu 2035 byitezwe ko izaba ari
71,7 naho mu 2050 abe ari 73.
Umugore wo mu Rwanda
azaba abarirwa abana batatu mu 2035 mu gihe mu 2050 azaba abarirwa kubyara
abana babiri.
Ikigereranyo
cy’ubushomeri mu baturage kizaba cyaravuye kuri 15,2% mu 2019 kigere kuri 7% mu
2035 na 5% mu 2050.
TANGA IGITECYEREZO