Kigali

Kwiyongera k'umusaruro mbumbe w'igihugu bivuze iki ku Muturarwanda?

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/09/2024 11:12
0


Impuguke mu by'ubukungu zigaragaza ko kwiyongera k'umusaruro mbumbe ari inkuru nziza ku bukungu bw'igihugu, bikaba bifite igisobanuro cyihariye mu muturage.



Tariki 16 Nzeri 2024, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko uruhare rwa serivisi mu Musaruro Mbumbe w’Igihugu ari 47%, ubuhinzi 25% naho inganda zikaba zihariye 21%.

Hatangajwe ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 4,525 Frw mu Gihembwe cya Kabiri cya 2024, uvuye kuri miliyari 3,972 Frw wariho mu gihe nk'icyo mu 2023.

Impuguke mu by'ubukungu zisobanura ko kwiyongera k'umusaruro mbumbe w'igihugu bigaragaza ko umusaruro abaturarwanda babona uba urimo kwiyongera.

Mu rwego rwo kugira uruhare mu kongera umusaruro mbumbe w'igihugu, umuturarwanda asabwa gukora uko ashoboye umusaruro ukomoka mu byo akora ukagenda wiyongera, ntusubire inyuma cyangwa ngo ugume hamwe.

Umuturage kandi, asabwa gukora akabona umusaruro utunga umuryango we ndetse agasagurira n'amasoko kugira ngo n'inganda zibone icyo zikoresha kuko iterambere ry'igihugu rishingira cyane ku nganda.

Ni mu gihe ku rwego rw'igihugu, bisobanuye ko igihugu kiba gifite ubukungu butajegajega ndetse n'ifaranga ridata agaciro kuko uko umusaruro mbumbe wiyongera ni na ko ifaranga ry'u Rwanda ryongera kugira agaciro.

Kwiyongera k'umusaruro mbumbe bituma ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga bigabanuka, ibyo rwohereza bikiyongera maze ubukungu bukiyongera ndetse n'abaturage bakihaza mu biribwa bityo bakagira imibereho myiza.

Umusaruro mbumbe w'igihugu ukomoka mu byiciro binyuranye birimo ubuhinzi n'ubworozi, inganda ndetse na serivisi zitandukanye u Rwanda rutanga zirimo ubukerarugendo, ubucuruzi n'ibindi. Kugira ngo rero igihugu gitere imbere, ni uko umusaruro mbumbe wacyo ugenda wiyongera. 

Mu 2024, umusaruro mbumbe witezweho kwiyongera ku rugero rwa 6, 6%, bitewe ahanini n’umusaruro wa serivisi n’uw’inganda ndetse no kuzahuka k’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

NISR igaragaza ko mu Gihembwe cya Kabiri cya 2024, umusaruro mbumbe wiyongereyeho 9, 8% nyuma y’uko wari wiyongereyeho 9,7% mu Gihembwe cya Mbere.

Mu byiciro by’ubukungu, ubuhinzi bwiyongereyeho 7%, inganda ziyongeraho 15% mu gihe serivisi ziyongereyeho 10%.

Mu bijyanye na serivisi, umusaruro w’ubucuruzi budandaza n’uburanguza, wiyongereyeho 10%, uw’ibikorwa by’ubwikorezi wiyongeraho 9% bitewe ahanini n’ubwikorezi bwo mu kirere bwiyongereyeho 25%.

Ni mu gihe musaruro w’amahoteli na resitora wiyongereyeho 20%, umusaruro wa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongeraho 33%, mu gihe uwa serivisi z’ibigo by’ubwishingizi wiyongeyeho 10%.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND