Raporo ngarukakwezi ya NISR igaruka ku bucuruzi mpuzamahanga ya Kamena 2024, yagaragaje ko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga muri Kamena kagabanyutseho 21.24% ugereranyije na Gicurasi 2024, ndetse kagabanyuka no ku kigero cya 0.21% ugereranyije na Kamena 2024.
Muri Kamena 2023 ibyo u
Rwanda rwohereje mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyoni 169.93 $, muri
Gicurasi 2024 rwohereza ibifite agaciro ka miliyoni 215.30 $, mu gihe muri
Kamena rwohereje ibifite agaciro ka miliyoni 169.58 $ bisobanura igabanyuka rya
0.21% ugereranyije n’umwaka ushize.
Ku rundi ruhande, ibyo u
Rwanda rwinjije muri Kamena 2024 byari bifite agaciro ka miliyoni 637.23 $
bikaba byariyongereye ku kigero cya 0.13% ugereranyije n’ibifite agaciro ka
miliyoni 636.39 $ byari byatumijwe muri Gicurasi 2024, ndetse byiyongera ku
kigero cya 18.39% ugereranyije na Kamena 2024 kuko rwari rwatumije ibifite agaciro
ka 538.23 $.
Ku bijyanye n’ibicuruzwa
bitumizwa bikongera koherezwa mu mahanga, iyi raporo igaragaza ko muri Kamena
2024 u Rwanda rwohereje ibifite agaciro ka miliyoni 56.03 $ kakaba
karagabanyutseho 5.21% ugereranyije na miliyoni 59.11 $ kariho muri Gicurasi
ariko kiyongeraho 4.15% ugereranyije na miliyoni 53.80 $ kariho muri Kamena
umwaka ushize.
Ni mu gihe raporo iheruka gukorwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi ndetse n'amabuye y'agaciro woherezwa hanze y'igihugu wagabanutse mu gihembwe cya kabiri cya 2024.
Mu gihe umusaruro w'ibiribwa wiyongereyeho 8% bitewe ahanini n'umusaruro mwiza wari wabonetse mu gihembwe cya mbere cy'ihinga, ibyoherezwa mu mahanga byagabanutseho 6% mu gihembwe cya kabiri ugereranije n'uko byari bimeze mu gihe nk'icyo umwaka ushize.
Umuyobozi Mukuru wa NISR, Murenzi Ivan yasobanuye ko igabanuka ry'umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi woherezwa mu mahanga ryatangiye kugaragara mu gihembwe cya gatatu cy'umwaka wa 2023, ashimangira ko gahunda yo gutera ibiti bishya by'ikawa bisimbuzwa ibishaje, yagize ingaruka zikomeye mu kongera umusaruro w'ikawa yoherezwa hanze, nka kimwe mu bicuruzwa byinjiriza igihugu agatubutse.
Ibi kandi, ni kimwe no kumusaruro w'icyayi wagabanutse cyane kubera kubura imvura mu gihembwe cya kabiri n'icya gatatu cy'umwaka.
Ku bijyanye n'inganda, imibare ya NISR igaragaza ko uru rwego rwiyongereyeho 15% bitewe n'izamuka ry'ibikorwa by'ubwubatsi n'ibikorwa by'inganda, nyamara ibikorwa byo gucukura no gutunganya amabuye y'agaciro byagabanutseho 2%, ibyatumye habaho igabanuka ry'ibyoherezwa mu mahanga birimo Coltan na Cassiterite ku kigero kiri hagati y'umunani n'icyenda ku ijana.
Murenzi yasobanuye ko iri gabanuka rya 2% ryatewe n'ibihe by'ikirere bitari bimeze neza mu mezi ya Mata na Gicurasi, bikagira ingaruka ku bikorwa bimwe na bimwe by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, bijyanye n'impinduka zagiye ziba mu biciro byari byitezwe.
TANGA IGITECYEREZO