Tariki ya 17 Nzeri ni umunsi wa 260 w’umwaka ubura iminsi 105 ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye
kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda
yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe
mu byaranze iyi tariki mu mateka:
1374: Umwami Louis I wa
Hongrie yahaye Koszyce imbaraga zidasanzwe.
1549: Papa Paul III
yasubitse inama ihuza abayobozi ba Kiliziya Gatolika bashyiraho amategeko
n’amabwiriza ayigenga (concile) ya Trente nyuma y’uko Charles Quint ayivanzemo.
1630: Umujyi wa Boston
warashinzwe.
1786: Ienari Tokugawa
yabaye umwami w’u Buyapani.
1787: Muri Amerika hatowe
itegeko nshinga riyobowe na Perezida wariho, Thomas Jefferson.
1793: Hatowe amategeko
ahana abakekwaho amakosa atandukanye mu mpinduramatwara mu Bufaransa.
1935: Manuel Luis Quezón
yatorewe kuba Perezida wa Commonwealth muri Philippine.
1939: Ingabo
z’Abasoviyete zigaruriye Pologne mu ntambara ya kabiri y’Isi.
1948: Folke Bernadotte,
Umuhuza mu makimbirane ya Isiraheli na Palesitina wakomokaga muri Suede yishwe
na Lehi imbere ya Yeruzalemu.
1980: Anastasio Somoza,
wahoze ari umunyagitugu muri Nicaragua, yishwe n’igisasu cyatezwe mu modoka ye
i Asunción muri Paraguay.
1981: Urubanza rwa
Lizinde n’abandi 46 baregwaga hamwe rwaratangiye mu Ruhengeri.
1991: Koreya zombi zemewe
na Loni nk’ibihugu byigenga.
2003: Perezida wavanweho
muri Guinée-Bissau, Kumba Yala, yasinye amasezerano n’aba putschiste yemera
kureka ubutegetsi.
1997: Papa Jean-Paul II
yatoye Bazirika y’umutima mutagatifu ( Basilique du Sacré-Cœur ) y’i Marseille
mu murongo wa bazirika nto.
2004: Inkubi y’umuyaga
yiswe « Jeanne d’Arc » yishe abagera ku 3000 muri Haïti.
Bimwe mu bihangange
byavutse kuri iyi tariki:
879: Charles III,
wiyitaga uciye bugufi, umwami w’u Bufaransa watanze tariki ya 7 Ukwakira 929
1922: Agostinho Neto,
umusizi akaba na Perezida wa Angola, apfa tariki ya 10 Nzeri 1979
1966: Paula Jones,yahoze
ari umukozi wa Leta ya Arkansas muri Amerika wakurikiranye Perezida Bill
Clinton mu gihe yavugwagaho ubusambanyi na Monica Lewinsky.
Bimwe mu bihangange
byitabye Imana kuri iyi tariki:
1665: Philippe IV wabaye
umwami wa Espagne kuva mu 1621 kugera mu 1665
1948: Folke Bernadotte,
wagizwe umuhuza na Loni w’abahanganye mu Burasirazuba bwo hagati.
1980: Anastasio Somoza
Debayle, Perezida wa Nicaragua
TANGA IGITECYEREZO