RFL
Kigali

Ibyihariye kuri Irene Ntale ukomeje gutigisa imbuga mu Karere k'Ibiyaga Bigari

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/09/2024 18:13
0


Ubu imbuga n’ibitangazamakuru byo mu Karere biri kugaruka ku muhanzikazi Irene Ntale biturutse ku mashusho yihariye yasangije abamukurikira.



Umuhanzikazi Irene Ntale uri mu bahanzikazi bamaze gushinga imizi muri Uganda ari kuvugisha benshi nyuma y'uko ashyize hanze amashusho asomana n’umusore bivugwa bari mu munyenga w’urukundo.

Tukaba twifuje kugaruka ku bigwi bye dore ko anafite amazina ajya kumvikana nk’ikinyarwanda nubwo ntaho bigaragara ko ahuriye n’Urwagasabo.

Irena Ntale yabonye izuba tariki ya 30 Mutarama 1988, ni umuririmbyi uvuka muri Uganda, umwanditsi w’indirimbo n’umucuranzi wa Guitar uhagaze neza.

Yamaze gushinga imizi mu njyana zirimo RnB, Reggae na Acoustic Soul. Ntale yatangiye kuririmbira aho yigaga no muri Korali zo ku rusengero.Aha ni naho yigiye gucuranga Guitar. 

Yize mu ishuri ribanza rya Kitante ni naho yakomereje icyiciro rusange? asoreza ayisumbuye muri Migadde.Bidatinze yakomereje muri Kaminuza ya Kyambogo aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri mu birebana n’Amasoko n’Ibaruramari.

Yaje kwinjira muri Swangz Avenue aho yakoreye indirimbo zitandukanye zirimo Gyobera, Love Letter yakoranye na Bebe Cool.

Ari mu bakobwa bamamariza uruganda rwa Uganda rwenga ibinyobwa bitandukanye.

Mu 2019 nyuma y’urugendo yakoreye i Lagos muri Nigeria yaje gushyira umukono ku masezerano na Universal Music Group ishami rikorera muri iki gihugu.

Yagiye ahatanira ibihembo bitandukanye biri Hipipo Music Awards mu  2013 na Buzz Teeniez Awards mu 2014.Irene Ntale ari mu bahanzikazi bamaze iminsi itari mike kandi bamaze kubaka izina Yatangiye umuziki ari muto kugeza yinjiye muri Swangz Avenue na Universal Music GroupAmashusho ye asoma n'umusore utamenyekanye yatumye hibazwa niba yaba ari gutwikira indirimbo nshya cyangwa ahishe ikindiAri mu bahanzikazi baza imbere mu gihugu cya Uganda agakundirwa uko yitwara ku rubyiniro

IMWE MU NDIRIMBO  ZE ZAKUNZWE 

">

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND