Ubu imbuga n’ibitangazamakuru byo mu Karere biri kugaruka ku muhanzikazi Irene Ntale biturutse ku mashusho yihariye yasangije abamukurikira.
Umuhanzikazi Irene Ntale uri mu bahanzikazi bamaze gushinga
imizi muri Uganda ari kuvugisha benshi nyuma y'uko ashyize hanze amashusho
asomana n’umusore bivugwa bari mu munyenga w’urukundo.
Tukaba twifuje kugaruka ku bigwi bye dore ko anafite
amazina ajya kumvikana nk’ikinyarwanda nubwo ntaho bigaragara ko ahuriye n’Urwagasabo.
Irena Ntale yabonye izuba tariki ya 30 Mutarama 1988, ni
umuririmbyi uvuka muri Uganda, umwanditsi w’indirimbo n’umucuranzi wa Guitar
uhagaze neza.
Yamaze gushinga imizi mu njyana zirimo RnB, Reggae na Acoustic Soul. Ntale yatangiye kuririmbira aho yigaga no muri Korali zo ku rusengero.Aha ni naho yigiye gucuranga Guitar.
Yize mu ishuri ribanza rya Kitante ni naho yakomereje icyiciro rusange? asoreza ayisumbuye muri Migadde.Bidatinze yakomereje muri Kaminuza ya Kyambogo aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri mu birebana n’Amasoko n’Ibaruramari.
Yaje kwinjira muri Swangz Avenue aho yakoreye indirimbo zitandukanye
zirimo Gyobera, Love Letter yakoranye na Bebe Cool.
Ari mu bakobwa bamamariza uruganda rwa Uganda rwenga
ibinyobwa bitandukanye.
Mu 2019 nyuma y’urugendo yakoreye i Lagos muri Nigeria
yaje gushyira umukono ku masezerano na Universal Music Group ishami rikorera
muri iki gihugu.
Yagiye ahatanira ibihembo bitandukanye biri Hipipo Music
Awards mu 2013 na Buzz Teeniez Awards mu 2014.
IMWE MU NDIRIMBO ZE ZAKUNZWE
TANGA IGITECYEREZO