Umunyarwenya Ndaruhutse Fally Merci wazamukiye mu marushanwa ya ArtRwanda- Ubuhanzi, yatangaje ko mu myaka ibiri ishize ategura ibitaramo by’urwenya bya Gen-Z Comedy, byatumye atekereza uburyo yatangira gufasha abanyarwenya bayigaragaramo gukorera ibitaramo mu mahanga.
Mu myaka ibiri ishize,
ibi bitaramo byashyize ku isoko cyangwa se byagaragaje impano z’abarimo
Muhinde, Umushumba, Kadudu, Dudu, Pilate n’abandi birahirwa mu buryo bukomeye.
Ariko kandi byatumye biba
ihuriro ry’urubyiruko rushaka kuganira, abasirimu bashaka gusohoka, aho gufata
icyo kunywa no kurya n’ibindi.
Ni ibitaramo bikunze
kugaragaramo cyane amasura y’abantu bazwi nka Alex Muyoboke, Kabano Franco uzwi
cyane mu ruganda rw’imideli n’andi mazina abanyarwenya bakunze kugarukaho cyane
mu bihe bitandukanye bigatembagaza.
Muri ibi bitaramo
hashyizwemo agace ka “Meet me Tonight”, aho batumira umuntu runaka ufite icyo
yigejejeho agasangiza urubyiruko inzira yanyuzemo n’ibindi.
Ni agace kamaze kunyuramo
abarimo Kanyombya wamamaye muri Cinema, Umuhangamideli The Trainer, Christian
washinze umuryango Our Past n’abandi.
Kuri iyi nshuro, hatumiwe
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva. Azatanga ikiganiro kizagaruka
ku bikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, guteza imbere urubyiruko n’ubuhanzi muri
rusange, guhanga imirimo n’ibindi.
Niwe muyobozi wo ku rwego
rwo hejuru uzaba atumiwe muri ibi bitaramo, kuva mu myaka ibiri ishize
bitangiye kuba.
Inzira
ntiyari iharuye
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Fally Merci yavuze ko imyaka ibiri ishize ategura ibi bitaramo
yagiye ahura n’ibihombo ariko ntiyacitse intege. Ati “Hari igihe ushora,
ugasanga ushoye inshuro enye nta nyungu n’imwe urabona. Ibi bintu bisaba
ubwitange no kubikunda kuruta ibindi byose.”
Akomeza ati “Ushingiye ku
kuntu Gen-z Comedy iteguye, biragoye ko yahagarara. Kuko, urareba ugasanga
harimo urubyiruko baturutse imihanda yose, abana bavuye mu Ntara zitandukanye,
ukareba ukavuga uti ntabwo byabashije gucamo, ariko ukabyitaho ku buryo ubutaha
bizagenda neza. Gushikama, buriya birafasha.”
Fally Merci avuga ko mu
myaka ibiri ishize yahuye na byinshi byari kumuca intege, ariko kandi iyo
atekereje ku myaka itanu iri imbere bituma ashyiramo imbaraga. Yavuze ko
afatanyije na bagenzi be b’abanyarwenya, bashyize imbere gutuma abanyarwenya
bakunda urwenya ari nayo mpamvu ‘tubatekerezaho cyane kurusha twe’.
Ati “Turashora tukavuga
tuti tugiye gukora ibitaramo byakunguka, byahomba ntakibazo, kuko ntabwo bihora
bihomba, ariko ikintu gihari cyo ni uko Abanyarwanda bagomba gukunda ibyo
dukora.”
Uko
yagiye avumbura impano
Fally Merci avuga ko buri
gihe yakira nimero z’abantu bashya bavuga ko bafite impano yo gutera urwenya.
Kandi ko mu kubakira buri wese amuha umwanya akigaragaza.
Ariko kandi hari abatera
intambwe, babona batakiriwe neza bagahitamo kubivamo. Atanga, urugero akavuga
ko nk’umunyarwenya Pilate yigeze kuvamo kubera ko atari yakiriwe neza, ariko
nyuma baza kuvugana amutera imbaraga zo kugaruka muri Gen-z Comedy. Ati “Yari
yarasezeye aragenda. ‘Comedy’ niko kazi konyine umuntu yiyirukana.”
Yavuze ko benshi mu
banyarwenya yakira, harimo abajya ku rubyiniro bafite icyizere cy’uko bakirwa
cyane, kandi bakamenyekana mu buryo bwose. Ariko kandi inama ze za buri munsi,
ni ukubabwira guca bugufi, no kugerageza kubanira neza abafana.
Imyaka
ibiri ishize nta muterankunga?
Fally Merci yavuze ko
bamwe mu bantu bafite amafaranga batarumva neza impamvu yo gushora amafaranga
mu bitaramo by’urwenya, ko n’abagiye babigerageza benshi muri bo bamubwira
gukorana ku buntu mu rwego rwo kureba niba bizatanga umusaruro.
Ariko kandi hari abandi
bagiye bamuha kontaro zigoye kubahiriza, yaba we ndetse n’abanyarwenya basanzwe
bakorana. Ati “Hari n’abaza ukabona mu by’ukuri nta kintu baje kugufasha, uwo
rero ugahita umushyira ku ruhande. Mbese, ukabona icyo kigo nta gaciro
cyongereye ku gikorwa cyawe.”
Yavuze ko yagerageje
kwegera ibigo binyuranye, bakamuha kontaro ‘zitampaga ibyo njyewe nkeneye’. Ati
“Bakambwira bati tuzareba ikizavamo.”
Uyu musore yasabye ibigo
n’abandi bafite amafaranga gutera inkunga ibitaramo nk’ibi, kuko byitabirwa n’umubare
munini, kandi ni urugendo rwo gushyigikira impano z’abanyarwenya.
Fally Merci avuga ko n’ubwo
ariwe uyobora ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy, ariko atekereza ko umwaka utaha wa
(2025), azakora igitaramo cye bwite.
Amasezerano
ye na Alex Muhangi
Muri Kanama 2024,
umunyarwenya Alex Muhangi yari i Kigali aho yakurikiranye imikino ya BAL
yaberaga muri BK Arena. Icyo gihe yagiranye ibiganiro na Fally Merci byagejeje
ku kuba bombi baragiranye amasezerano y’imikoranire, agamije ko bazajya
basangira ubumenyi, kandi bagafasha abanyarwenya gutaramira muri Uganda no mu
Rwanda.
Fally Merci avuga koi bi byagezweho
nyuma y’uko yandikiye Alex Muhangi amusaba ko bahura, bakaganira. Yavuze ko,
ariya masezerano y’imikoranire, ariyo yatumye kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri
2024, uyu musore azatamira abakunzi be muri Gen-Z Comedy.
Ni ubwa mbere azaba
ataramiye abantu muri ibi bitaramo. Fally Merci avuga ko “Alex Muhangi aje
kureba imiterere ya Gen-Z Comedy n’ubwo azataramira n’abantu.”
Akomeza ati “Aje kureba
ishusho yayo kugirango amenye imikoranire. Azabe uko abantu baba bameze,
kugirango noneho ambwire ukuntu tuzajya duhana abanyarwenya, twongeye natwe
tujye hariya, kuko natwe nzajya kumusura, ndebe ngo ni ibiki. Muri rusange, aje
kureba uko imishyikirano yanjye n’imikoranire yashoboka.”
Fally Merci yiteze ko
ibiganiro azagirana na Alex Muhangi bizasiga bitangije imikoranire yagutse, aho
umunyarwenya ugezweho muri Gen-Z Comedy, azajya anatumirwa mu bitaramo bya ‘Comedy
Store’ bitegurwa na Alex Muhangi.
Yasobanuye ko mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, ibi bitaramo bisigaye bitanga akazi ku bantu 45 nibura kuri buri gitaramo. Avuga ko atabasha kumenya neza amafaranga bishyura buri umwe ‘n’ubwo tutabaha ibingana n’ibyo bakwiye’. Ati “Ni bacye bahembwa ku kwezi, abandi bahembwa kuri uwo munsi bakoze.”
Fally Merci yatangaje ko
yagiranye amasezerano y’imikoranire na Alex Muhangi yo guteza imbere
abanyarwenya
Fally Merci yavuze ko mu
gihe amaze ategura ibi bitaramo, agikomwa mu nkokora n’uko adafite
abaterankunga
KANDA HANO UREBEIKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA FALLY MERCI
TANGA IGITECYEREZO