Kigali

Yafatanywe amacupa 1000 ya ‘Baby Oil’, ingwate ya Miliyari 66 Frw barayanga: Byinshi ku ifungwa rya P Diddy

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/09/2024 13:47
0


Umuraperi w'icyamamare Sean 'Diddy' Combs, akomeje kujya mu mazi abira nyuma yaho atanze ingwate ya Miliyoni 50 z'Amadolari [66,824,250,000 Frw] ngo afungurwe nyamara urukiko rukamwangira, haje no gutangazwa bimwe mu byasanzwe mu nzu ze ebyiri ziherutse gusakwa.



Ku wa Mbere w'iki cyumweru ni bwo FBI ifatanyije n'abashinzwe umutekana w'imbere mu gihugu ba Homeland Security, bataye muri yombi umuraperi akaba n'umushoramari Sean Combs wagiye amenyekana ku mazina menshi arimo Puffy Daddy, P.Diddy, Diddy, Brother Love n'andi menshi.

Uyu mugabo yasanzwe muri Hoteli yarimo i New York ahita ajyanwa gufungirwa ku biro bya FBI biherereye i Manhattan. Yatawe muri yombi mu gihe hashize iminsi ajyanwa mu nkiko n'abagore bagera ku 8 bamureze mu bihe bitandukanye bavuga ko yabafashe ku ngufu. 

Mu bindi byaha Diddy ashinjwa harimo gufata ku ngufu, gucuruza abakobwa, gutunga imbunda mu buryo butemewe n'amategeko, kunywesha ku gahato ibiyobyabwenge yahaga abakobwa n'ibindi.

Mu masaha macye ashije ni bwo Diddy yahagaze bwa mbere mu rukiko aho yanasabye ko yaburana afunguye bakabimwangira. Aha ni naho havugiwe byinshi mu byo ashinjwa ndetse hanatangajwe ibintu byatangaje benshi byasanzwe mu nzu ye ubwo yasakwaga.

1. Ingwate yatanze yabaye imfabusa

Uyu muraperi uhagarariwe n'umwavoka witwa Marc Agnefilo, yasabye urukiko ko rwamurekura akaburana ari hanze. Yanatanze ingwate ya Miliyoni 50 z'Amadolari [ararenga Miliyari 66 Frw] ngo arekurwe gusa ntabyagira icyo bimufasha kuko urukiko rwayanze bitewe n'uko akurikiranyweho ibyaha bikomeye ndetse umucamanza yavuze ko hari impungenge z'uko yahita ahunga.

2. Ni ibiki byasanzwe mu nzu ye ubwo yasakwaga

Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo abashinzwe umutekano w'imbere mu gihugu 'Homeland Security' basatse inzu ze ebyiri, iherereye i Los Angeles n'indi iherereye i Miami. Ibi byakozwe mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso.

Icyakoze iki gihe ubwo izi nzu za Diddy zasakwaga ntabwo higeze hatangazwa ibyo bamusanganye dore ko mu mashusho n'amafoto yafashwe polisi yagaragaraga itwaye ibikarito byinshi yakuye mu nzu za Diddy.

Ubu rero nibwo hatangajwe ibyo basanze mu nzu ze nk'uko Damian Williams umushinjacyaha mukuru wa New York yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru. Yavuze ko hari ibyo atari buvuge bitewe n'iperereza rigikorwa.

Gusa yakomoje ku bindi birimo imbunda zitabaruye basanze mu nzu ze, ibiyobyabwenge birimo Cocaine n'ibibini bya Narcotics. Ikindi gitangaje basanze mu nzu ya Diddy ni amacupa 1000 ya 'Baby Oil' benshi bita 'Lubricants' yifashishwa mu mibonano mpuzabitsina.

Damian Williams yavuze ko batunguwe cyane no kubona aya macupa yose ari mu nzu ya Diddy hakibazwa inshuro yaba akora imibonano mpuzabitsina ku buryo yatunga aya macupa menshi. 

Yavuze ko byabaye ikimenyetso ndakuka ku byo ashinjwa ko yakoreshaga ibirori by'ubusambanyi aho yazanaga abakobwa akabasindisha hanyuma akabategeza abagabo babasambanya ku gahato.

Yakomeje avuga ko izi 'Baby Oil' kandi ari ikimenyetso cyerekana ko Diddy yari yaragize umwuga ibi bikorwa byo gusambanyisha abakobwa ku bagabo bakamwishyura. 

Ni mu gihe Marc Agnifilo uri kuburanira Diddy yabwiye itangazamakuru ko ari uburenganzira bwe kuba yatunga amacupa menshi ya Baby Oil ndetse ko ntawe ushinzwe kumenya ibijyanye no gutera akabariro kwe.

3. Yahabwa ikihe gihano igihe ahamwe n'ibyo ashinjwa

Mu birego ashinjwa bikomeye harimo ubujura bw'imbunda (Rackeetering) yahanishwa igifungo cya burundu aramutse ahamwe nacyo. Ahamwe n'icyaha cyo gucuruza abakobwa (Sex Trafficking) yahanishwa igifungo cy'imyaka 15.

Aramutse ahamwe n'icyaha cyo gutwara abakobwa akoresha ubusambanyi abakuye mu gace kamwe abajyana mu kandi (Transportation for Prostitution), yahanishwa igifungo cy'imyaka 10 muri gereza.

4. Yahamagaye kuri telefone inshuro 54 ku munsi asaba umuntu kutamushinja

Kugirango usobanukirwe neza ibi nyemerera ngusubize inyuma, mbere Diddy yashinze itsinda yise 'Diddy Dirty Money' ryari rigizwe nawe hamwe n'abandi bakobwa babiri, harimo Kalenna Harper hamwe na Dawn Richard uherutse kumushinja ko yamuhohoteye.

Iri tsinda rya Diddy ryamenyekanye mu ndirimbo nka 'Coming Home', 'Good Morning' n'izindi. Uyu Dawn Richard niwe yherutse kumujyana mu nkiko aho yavuze ko uyu muraperi yajyaga amuhohotera ndetse atanga umutangabuhamya we ko ari Kalena Harper babanaga mu itsinda ko ariwe wakunze kubona ibyo Diddy yakoraga.

Ibi nibyo byatumye ku wa Kabiri w'icyumweru gishinze Diddy ahamagara kuri telefone Kalenna inshuro 54 agira ngo amusabe ko ataba umutanga buhamya mu rubanza rwe. Uyu Kalenna Harper yabwiye urukiko ko Diddy yamubwiye ko natagira icyo avuga aramuha icyo ashaka cyose.

Ibi ni bimwe mu byamenyekanye ku munsi wa mbere Diddy yitabye urukiko. Ntiharatangazwa itariki urubanza ruzaba gusa uyu muraperi azaburana afunze.

Diddy yatanze ingwate ya Miliyoni 50 z'amadolari ngo aburane afunguwe urukiko rurabyanga

Ubwo bamusakaga bamusanganye amacupa 1000 ya 'Baby Oil' yifashishwa mu busambanyi hamwe n'ibiyobyabwenge

Ibihano yahabwa igihe ahamwe n'ibyo ashinjwa harimo n'igifungo cya burundu

Yahamagaye Kalenna kuri telefone inshuro 54 ku munsi umwe amusaba ko atazamushinja mu rukiko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND