RFL
Kigali

Akantu ku kandi kuri Ryan Routh ukekwaho kugerageza kwivugana Donald Trump

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/09/2024 13:38
1


Kugeza magingo aya umugabo umwe rukumbi, Ryan Wesley Routh ni we nimero ya mbere uri kuvugwa ku Isi nyuma yaho bivigwa ko yagerageje umugambi wo kwivugana Donald Trump agafatwa atawugezeho.



Kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri ni bwo ubuzima bwa Donald Trump bwasubiye mu kaga ubwo umugizi wa nabi Ryan Routh yageragezaga kumurasa ubwo yari ari mu rugo rwe ruherereye muri Florida arimo akina umukino wa 'Golf'.

Ryan wari witwaje imbunda ya 'AK-47', yafashwe nyuma y'uko yagerageje kurasa Trump wari uri muri metero hagati ya 272 na 557. Icyatangaje ariko ni uko ubwo yafatwaga n'abashinzwe umutekano ba 'Secret Service' atigeze agaragaza ubwoba ahubwo yemeye gufatwa nta kibazo ateje.

Ryan Routh uvugwaho kuba umuhanga mu bijyanye n'intwaro ni muntu ki?

Ryan Wesley Routh ni umugabo w’imyaka 58 wari utuye muri Leta ya Hawaii, aho yimukiye muri Gicurasi uyu mwaka aturutse muri Leta ya North Carolina. Bikekwa ko nta mugore yabanaga nawe.

Ni umugabo watunze imbunda kuva kera, amakuru avuga ko ari kimwe mu bintu yari azi cyane. Abaturanyi be bavuga ko byari bigoye kujya iwe ntuhasange imbunda. Bamutinyaga kubera uburyo yari umugabo utunze imbunda ziremereye.

Inzego z’umutekano zari zisanzwe zimuzi kuko yagiye ahanwa mu bihe bitandukanye. Mu 2002, yigeze kwinjira mu iduka afite imbunda, inzego z’umutekano zirahamagazwa. Mu 2003, yafashwe yatwaye imodoka adafite uruhushya, ahanishwa igihano gisubitse.

Mu 2010, yafashwe ashinjwa gutunga ibintu byibwe. Amakuru avuga ko ibyaha byo gutunga imbunda nta ruhushya abifitiye, yatangiye kubikurikiranwaho mu 1997.

Mu 2016, uyu mugabo yavuze ko yatoye Donald Trump gusa uko imyaka yagiye ishira, yaje guhindura imitekerereze ye, ajya ku ruhande rw’abamurwanya.

Mu 2020, ntabwo yari agishyigikiye Trump cyane ndetse no mu matora y’uzahagararira Aba-Républicains, yari ashyigikiye abahanganye na Trump, ari bo Vivek Ganapathy Ramaswamy ndetse na Nikki Haley.

Uyu mugabo kandi yari ashyigikiye cyane intambara yo muri Ukraine ku buryo mu 2022 yagiye muri icyo gihugu, mu rwego rwo kuyishyigikira. Ryan yari afite umushinga wo gushakira Ukraine abarwanyi, aho bivugwa ko yakunze kwegera abasirikare bavuye mu Ngabo za Amerika kugira ngo abashishikarize kwinjira mu ntambara yo muri Ukraine.

Ryan Routh yagiye mu ntambara ya Ukraine n'u Burusiya mu 2022

Ku rundi ruhande, afite urubuga rwakusanyirizwagaho inkunga igamije gushyigikira intambara yo muri Ukraine ndetse yanarukoreshaga mu kwandika abifuza kuyirwanamo.

Icyakoze ibi si ko bibonwa n'umwana we wavuze ko Se ari umuntu mwiza. Avugana n’ibinyamakuru muri Amerika, umuhungu wa Ryan Routh witwa Oran, yavuze ko se ari “umubyeyi ukunda kandi wita ku be”.

Oran yabwiye CNN ati: “Ntabwo nzi ibyabaye i Florida, kandi nizeye ko ibintu byaba bitifashe uko birimo kuvugwa, kuko bicye numvise ndumva atari umugabo nzi wakora ikintu cy’ubusazi, cyangwa urugomo”.

Amakuru yatanzwe mbere agaragaza ko Routh afite amateka y’ubugizi bwa nabi. Bamwe babibwiye CBS News ko Ryan Routh yarezwe kandi agahamwa n’ibyaha bikomeye muri North Carolina hagati ya 2002 na 2010.

Ibyo byaha birimo gutwara imbunda ihishe, kwanga gufatwa n’umupolisi, gutwara imodoka afite uruhushya rwasheshwe, gutunga ibintu byibwe no gukubita ukiruka ukoresheje imodoka.

Ubwo Ryan Routh yari amaze gutabwa muri yombi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Thierry1 day ago
    much love and respect





Inyarwanda BACKGROUND