Kigali

KNC yaburiye abazashaka gukoresha ibirimo amarozi ku mukino bafitanye na Rayon Sports-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/09/2024 18:14
0


Kakooza Nkuliza Charles uyobora ikipe ya Gasogi United yaburiye abazashaka gukoresha ibirimo amarozi ku mukino bazakinamo na Rayon Sports ndetse anavuga uko yagize uruhare mu igurwa rya Muhire Kevin.



Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024 ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura umukino bazakiramo Rayon Sports ku wa Gatandatu Saa Moya z'umugoroba muri Stade Amahoro.

KNC yavuze ko kuba abahoze bayobora Rayon Sports bahuye bakiyemeza kuyiba inyuma muri ibi bihe bitamuteye ubwoba dore ko na Kiyovu Sports igihe yari ikomeye itigeze ibatsinda.

Ati" Buriya mu buzima bwanjye ikintu cyitwa ubwoba ntabwo kijya kimbamo ngira ngo n’umutoza yabikubwira,nagira ubwoba bwiki?.

Twaba tutaratinye Kiyovu Sports ya ba Okwi bakiri abasore n’aba Abeddy,ba Pitchou bakiri abakinnyi, ikipe wabonaga ko ari ikipe y’Ingome mu buryo bwose bushoboka inafite n’ubushobozi butegura muri ubwo buryo bwose ariko ikajya iza tugahonda nk’agahinja none ngo dutinye Rayon Sports y’uyu munsi?. 

Mwese murabizi iyo Kiyovu Sports murayizi yakubise amakipe yose uvanyemo Gasogi United. Ibyo rero bavandimwe muribuka n’abantu bari bagiye kokesha inka bagiye batayiriye kubera intsinzi nziza ya Gasogu Ubited. 

Nemera ko ubu ngubu intsinzi ni nko kugura inyama ku ibagiro wakina nabi ariko ugatsinda hari igihe amanota ashimisha ariko twebwe no muri kamere yacu ntabwo dushaka no gukina umupira mubi, turashaka dukine umupira ku buryo buri muntu wese abibona".

Yakomeje avuga ko byamushishije kuba abo basaza bayoboye Rayon Sports bagarutse ndetse ko n'amayeri bakoreshaga kera ubu yahindutse.

Ati" Byanshimishije kuba abo basaza bagarutse, ubundi bari baragiye hehe? .

Kuba bagarutse bari barahunze imyaka 4 ntababona batagaragara ku mukino uwo ariwo wose uyu munsi bakumva ngo igihangange Gasogi kiyoboye shampiyona kiraje bakavuga bati tuje nka komite reka tugaruke ibyo ndababwiza ukuri ntabwo nagira ubwoba bwabo b’agabo. 

Ibintu by’umupira byarahindutse wenda amayeri bari bafite ashobora no kudakora noneho nko muri Stade Amahoro.

Iriya Stade irimo ikoranabuhanga, reba nk’umuntu w’umuyobozi aho aba yicaye uzasakuriza umusifuzi se ko n’ijwi ritamugeraho?.

Iriya Stade rero ubwayo hari byinshi yakemuye. Hari uzayiraramo se ayicukura nka biriya abantu bari baramenyereye byo kwirirwa bakata amatapi ya Stade? Hari uzavuga ngo ndi Umujanja hari ibintu hasi?.

Ibyo ngibyo tugomba kubishyira ku ruhande ukwitegura kwiza ikintu nabakundiye nuko bemeye gushyiraho amafaranga bayita ayo guha imbaraga abakinnyi kuko njye nkunda gukina n’abnakinnyi bishimye".

Perezida wa Gasogi United yavuze ko kumenya umupira atari ukuwica ndetse anaburira abazashaka gukoresha ibindi birimo amarozi kugira ngo intsinzi iboneke.

Ati" Ariko uwavuga ngo amayere ariko ubundi ayo mayere ni iyahe? Ariko birababje buriya kumenya umupira ntabwo ari ukuwica. Iyo umuntu yunva ko umupira awuzi neza araza mu buryo bwose bushoboka ,mu bifatika ikibuga kigasobanura ariko njyewe burya si buno, ndashaka nanagire n’Inama abantu uzatinyuka kwijandika mu bikorwa bibi.

Birababaje kubona umuntu w’umusaza yambaye amapingu twakabaye tumubona bamwambika ingofero yashyingiye ,ibyo nta mikino birimo inguni zose turazireba. 

Biriya bihaye sinzi abandikira umuntu kuri telephone ifite Whatsapp yo muri Kenya bagakora ibyo bakora ariko iyi nshuro nihadapfa nyir'urugo hazapfa igisambo.

Ibyo ndabibabwiye hatagira ubukinisha mumeny eko biriya biri mu bigize ibyaha byose nzabona umuntu ya mico yo kujya mu bakinnyi b’abandi mubashuka kuko baranabizi abakinnyi bacu bazi abo tumaze kwirukana kubera izo ngeso mbi zishukwa na bene abo ngabo biyita abajanja"?

KNC yavuze ko bariya bayoboye Rayon Sports baje kubera ineza dore ko iyi kipe ku wa Gatandatu yashoboraga no kutazagera kuri Stade 

Kakooza Nkuliza Charles yanavuze ko yatabarije Rayon Sports kenshi ndetse akaba yaragize uruhare mu kugura Muhire Kevin bityo Gasogi United ikaba imufiteho imigabane.

Ati" Ndi umwe mu bantu batabarije Rayon Sports mu gihe yari mu bintu bikomeye ,ndi umwe mu bantu bakanze akakanyeri bwa mbere ko kugura umwana w’ikipe ,Muhire Kevin rwose ibyo birazwi kuko nabonaga ibintu bitagenda . Rero Muhire Kevin wumve ko ikipe ya Gasogi United igufiteho imigabane".

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND