Niyomuremyi Augustin [Brysee] ukorera umuziki i Nyagatare, yagezweho n’amahirwe y’ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika nk'uko bisanzwe biba ku bakorera umuziki mu Ntara mu turere ibi bitaramo bigenda biberamo.
Tariki ya 14 Nzeri 2024 ibitaramo bya MTN Iwacu Muziki
byanatewe inkunga na Primus byakomereje mu Karere ka Nyagatare.
Nk'uko biteganijwe, abahanzi bakorera umuziki mu turere ibi
bitaramo bizagenda binyuramo bakaba bahabwa umwanya wo gutaramira abakunzi
babo.
Brysee uri mu bagezweho n’aya mahirwe yagize ati”Byabaye
nk’inzozi kuri njye kuko niyo ‘big stage’ ya mbere naringize nyuma yo guhurira
ku rubyiniro na Marina igihe nigaga muri UR/Nyagatare.”
Uyu muhanzi ubwo yahamagarwaga yabanje gushidikanya
yibwira ko bitazakunda, ati”Kuri njye nabaye nk'usubijwe ikibazo nahoraga nibaza,
nti ese ni ryari nanjye nzurira urubyiniro nka ruriya.”
Brysee agaragaza ko yakoze iyo bwabaga mu myiteguro kandi
ibintu byagenze neza, yerekanye icyo ashoboye imbere y’ibihumbi byitabiriye ibi
bitaramo byari bigeze i Nyagatare.
Ashimira ubuyobozi bwa East African Promoters butegura
ibi bitaramo, anaboneraho guteguza indirimbo ye nshya yise ‘Byemewe’ izajya
hanze mu gihe cya vuba.
Uyu musore asanzwe afite indirimbo zirimo Her Crazy, Nsanga na Wallah. Ari mu banyeshuri bari gusoza amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare aho yize ‘Agricultural Engineering.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZA BRYSEE
Brysee yagaragaje ko yishimiye gahunda ya EAP yo guha umwanya impano z'abahanzi bakorera mu Ntara Big Dealer na we ukorera umuziki i Nyagatare hamwe n'ababyinnyi bo muri aka Karere bahawe umwanya Ibitaramo bya MTN Iwacu Muziki bikomeje gutanga ibyishimo ku bihumbi by'abantu aho kuri iyi nshuro bizagera mu turera umunani
TANGA IGITECYEREZO