Umuhanzikazi ukiri muto Ayra Starr uri mu bahagaze neza muri Afurika, yahishuye ko afite inzozi zo gutera ikirenge mu cya Rihanna akaba umu miliyamideli akarenga iby'umuziki akagana ubucurizi.
Oyinkansola Sarah Aderibigbe umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo umaze kwamamara ku izina rya Ayra Starr, ni umwe mu bakomoka muri Nigeria bahagaze neza mu muziki mpuzamahanga. Yakunzwe mu ndirimbo nka 'Rush', 'Commas', 'Sability' n'izindi.
Mu bihe bitandukanye kandi Ayra Starr yakunze kuvuga ko afata Rihanna nk'icyitegererezo mu muziki ndetse aherutse guhura nawe amubwira ko yumva yuzuye ibyishimo kuba ahuye na 'role model' we.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Amerika yitwa BET, aho yagarutse kuri byinshi yigira kuri Rihanna. Yagize ati: 'Ntabwo Rihanna mwigiraho gusa mu muziki ahubwo mureberaho byinshi no mu buzima busanzwe. Nk'ubu ndeba uburyo yabashije kwinjiza miliyari y'amadolari abikuye mu bucuruzi''.
Ayra Starr w'imyaka 22 yagize ati: ''Nifuza kurenga iby'umuziki nkagana ubucuruzi kuko nabonye na Rihanna abasha kubikora, ni ikintu cyiza numva nanjye nshaka gukora kuko nabonye ko amafaranga nkura mu muziki nayakoresha ibindi bikankiza. Natangiye mbona ko umuziki ariwo uzankiza ariko maze kubona ko nakora n'ibindi ku ruhande''.
Ayra Starr aherutse guhura na Rihanna afata nk'icyitegererezo mu muziki
Ayra yavuze ko yifuza gutera ikirenge mu cya Rihanna maze akajya mu bucuruzi akinjiza agatubutse
TANGA IGITECYEREZO