Rema yagarutse ku mpamvu atekereza ituma abantu badashaka kumuha icyubahiro n’agaciro akwiye k’abahanzi bari mu cyiciro kimwe.
Nyuma y'uko akoze indirimbo yatigishije buri nguni yose y’Isi
yitwa ‘Calm Down’ byahise bimushyira mu cyiciro cy’abahanzi ba mbere muri
Afurika.
Indirimbo kandi yaba izo yahuriye kuri EP yise ‘Ravage’
no ku muzingo witwa ‘HEIS’ zakiriwe neza zigenda zinaca uduhigo ku mbuga
zicururizwaho umuziki.
Nyamara ngo ariko ntabwo abantu baremera ko ari ku rwego nk'urwa Davido, Wizkid na Burna Boy.
Mu kiganiro Rema yagiranye na ‘The Breakfast Club’,uyu musore yagarutse ku mpamvu ituma abantu bamwe badashaka kwemera ko yageze kuri icyo kigero.
Ati”Ntekereza ko intsinzi nagezeho yaje yihuse ibyo abantu bamwe batanyifurizaga''.
Agaragaza ko kugeza ubu hari abantu bacyiziritse ku kuvuga
ko umuhanzi utari wamara ikinyacumi nta kintu aba arakora.
Ati”Murabizi iyo bashaka kugura icyubahiro ugomba kuba
umaze imyaka icumi mu ruganda. Ariko ntekereza ko njyewe ibyo nkora
bitubahirije ayo mabwiriza. Naciye agahigo k’imyaka 7 mu myaka yonyine itatu.”
Rema gusa ashimangira ko yamaze kugera ku kigero nk’icyabo, ati”Mu cyubahiro mbagomba ndi umwe muri bo.”
TANGA IGITECYEREZO