RFL
Kigali

Vision FC yabonye inota rya mbere kuva yagera mu cyiciro cya mbere

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:13/09/2024 17:48
0


Vision FC yari imaze imikino ibiri itsindwa, kuri uyu wa Gatanu yaguye miswi na Muhazi United, nuko ibona inota rya mbere mu cyiciro cya mbere.



Vision FC yari yakiriye Muhazi United mu mukino ufungura umunsi wa gatatu wa Shampiyona ya y'u Rwanda. Iyi kipe ibarizwa ku Mumena, yaje yakaniye kuko kuva yazamuka mu cyiciro cya mbere, itari yarigeze ibona inota na rimwe mu mikino ibiri yabanje.

Ni umukino watangiye impande zombi zirinda gutsindwa, gusa ku munota wa 41, Muhazi United yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Babua Samson ukomoka muri Nigeria.

Igice cya mbere cyarangiye ari Muhazi United iyoboye n'igitego kimwe ku busa bwa Vision FC. Mu gice cya kabiri, Vision FC yagarukanye imbaraga zidasanzwe kuko yumvaga gutsindwa gatatu byari kuba igisebo kidasanzwe.

Ku munota wa 87 ni bwo Vision FC yagomboye igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere, uwakigomboye ni Ibrahim Nshimiyimana. Umukino warangiye nta yindi kipe ibashije gutsinda igitego cya kabiri, nuko amakipe yombi agwa miswi igitego kimwe kuri kimwe.

Kunganya uyu mukino, byatumye Vision FC ibona inota ryayo rya mbere, naho Muhazi United igira amanota atatu kuko imikino yayo yose uko ari itatu yayinganyije.


Vision FC yaguye miswi na Muhazi United  

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Muhazi United 


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Vision FC 


Mbere y'umukino, amakipe yombi yafashe umunota wo kwibuka Nyakwigendera Mungo Jitiada wamamaye nka Vigoureux uherutse kwitaba Imana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND