RFL
Kigali

Impamvu Sheebah atabana n’umugabo mu nzu imwe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/09/2024 18:45
1


Mu kiganiro uyu muhanzikazi yagiranye na Zubenda Byantalo, yavuze ko atumva uburyo yakwisanga yahukanye kubera impamvu zo kutumvikana n'uwo bashakanye.



Uyu muhanzikazi yagaragaje ko yishimira kuba yagira umugabo ufite inzu ye bakajya basurana mu gihe byabaye ngombwa bitari ukubana mu nzu bihoraho.

Ati”Sinava mu nzu yanjye kandi na none sinareka hari umugabo uzakuyibamo kuko ibyo wasanga bibaye ibibazo nk’ibisanzwe mu rushako rwa none.”

Yongeraho ati”Ndifuza umugabo wanjye yaba mu nzu ye nanjye nkaguma mu yanjye tukajya duhura rimwe na rimwe. Uko niko nifuza kubakamo urugo, sinifuza kuzigera na rimwe nisanga mu mwanya wo kwahukana.”

Sheebah ari mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori yagiye kenshi yumvikanisha ko abantu bakwiye guharanira kwigira.

Abakunzi b’umuziki wa Sheebah Karungi bakaba biteze ko uyu muhanzikazi ukuriwe azabaha imfura mu bihe bitari ibya kure, ibintu na we avuga ko bizaba ari umugisha.Sheebah Karungi yifuza kubana n'umugabo utaha iwe na we agataha iwe kuko ibindi atabivamo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyongira clarisse23 hours ago
    Cyane rwose kuko burimuntu agira amahitamo gusa nange mbaye mfite ubushobozi nuko nabigenza pe! Kuko nange simbikunda cyane ko urushako rwikigihe byo nibibazo wenda sikuri burumwe ark 80%100 Niko bimeze





Inyarwanda BACKGROUND