RFL
Kigali

Agahinda ni kose kuri Lil Wayne watewe umugongo na Jay Z

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/09/2024 17:39
0


Umuraperi Lil Wayne yashyize agira icyo avuga ku mahitamo ya Jay Z wahisemo Kendrick Lamar kuririmba mu mikino ya 'Super Bowl 2025' akamwirengagiza ndetse avuga ko byamubabaje cyane.



Kimwe mu byari bimaze iminsi bigarukwaho mu myidagaduro yo muri Amerika ni uburyo umuraperi w'umuherwe Jay Z yahisemo ko Kendrick Lamar aririmba mu mikino ya 'Super Bowl 2025' akirengagiza Lil Wayne kandi iyi mikino izabera mu mujyi avukamo wa New Orleans.

Ibi byatangiye ku wa Mbere w'iki cyumweru ubwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru w'abanyamerika (NFL) ifatanije na Roc Nation ya Jay Z batangaje ko Kendrick Lamar ari we uzaririmba mu mikino ikomeye ya Super Bowl izaba ku itariki 09 Gashyantare 2025 ikabera mu mujyi wa New Orleans ari naho Lil Wayne avuka.

Ibi byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko Lil Wayne yakabaye ariwe wahiswemo kuko ariho avuka. Benshi kandi batangiye kunenga Jay Z ko yirengagize Lil Wayne dore ko ariwe uhitamo abahanzi baririmba muri iyi mikino ndetse akaba ari nawe ufite imigabane myinshi muri NFL. 

Nicki Minaj wazamuwe mu muziki na Lil Wayne yanze kuripfana maze atangira gutuka Jay Z kumugaragaro akoresheje ubutumwa yanditse kuri X aho yavuze ko Jay Z ari umugome utifuza ko abandi baraperi batera imbere ndetse ko ari agasuzuguro kuba atahisemo Lil Wayne kandi avuka mu mujyi ibi birori bizabera. Nyamara uyu muraperikazi yatewe amabuye bamubwira ko adashinzwe kuvugira Wayne dore ko we yari yanze kugira icyo avuga.

Kuri ubu Lil Wayne yashyize nawe agira icyo abivugaho mu mashusho yashyize hanze. Mu bintu byinshi yavuze yagaragaje ko yababajwe no kuba Jay Z yaramwirengagije. 

Ati: "Yaranyirengagije kandi azi neza ko arinjye muraperi wa mbere iwacu, ni gute yahazana undi, ntabwo nabyakiriye neza gusa mwese ndabashimira ko mwamvuganiye nubwo ntacyo bizahinduiraho.

Lil Wayne yakomeje ati; ''Ukuri ni uko ntarakariye Kendrick cyangwa ngo mugirire ishyari ahubwo narababaye kuko atari njyewe Jay Z yahisemo. Byanshenguye umutima n'ubu tuvugana ndikugerageza kubyakira. Bije mu gihe umutima wanjye utari ubyiteguye gusa ndabifuriza amahirwe kuri uriya munsi".

Jay Z yanenzwe na benshi ko yahisemo Kendrick Lamar kuririmba muri Super Bowl 2025, akirengagiza Lil Wayne

Nicki Minaj ari mu bambere bahise banenga Jay Z

Lil Wayne yavuze ko yagize agahinda akimara kubona ko Jay Z yamwirengagije agahitamo Kendrick Lamar






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND