RFL
Kigali

Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w'Uburezi Joseph Nsengimana

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:13/09/2024 16:49
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2024 ni bwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yakiriye indahiro ya Joseph Nsengimana, uherutse kugirwa Minisitiri w'Uburezi.



Ku wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024 ni bwo Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w’Uburezi asimbuye Gaspard Twagirayezu wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Isanzure.

Muri uyu muhango wari iyobowe na Gatera Frank, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, 

Nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri mushya w'uburenzi, 

Perezida Kagame yabwiye Minisitiri mushya w'Uburezi ko kuyobora Uburezi atari inshingano zimureba wenyine, ahubwo hagomba kubaho ubufatanye. Ati: "Mu magambo make, kurahira bivuze ko yemeye, kandi yiteguye gukorera igihugu cye muri izi nshingano zijyanye n'uburezi mu gihugu cyacu. 

Uburezi buri mu bintu by'ibanze dushyira imbere, mu iterambere ry'igihugu cyacu, mu iterambere ry'abanyarwanda, n'imikoranire y'u Rwanda n'amahanga. Ibijyanye n'Uburezi birafasha. Ni ibintu tuvoma mu gihugu cyacu, ndetse no hanze. 

Hari ibijyanye n'u Rwanda rwacu ubwarwo, hari n'Ibijyanye no kumenya isi, abayituye, n'imikoranire, byose bitungana iyo uburezi bugenda neza mu gihugu, bugategura abantu kugira ngo bahangane n'ibibazo bitandukanye by'isi. 

Uburezi bwacu bumaze gutera intambwe, ariko ntabwo buragera aho twifuza, bitewe n'ibyo tubona hirya no hino. Inshingano Nsengimana umaze kurahirira, ndagira ngo nkumenyeshe ko zitazakureba wenyine, ni inshingano zitureba twese nk'igihugu, n'abandi bayobozi b'izindi nzego, tugomba gufatanya kugira ngo uburezi bwacu bugume gutera imbere. 

Aho tugeze ni heza. Ntabwo twasubira inyuma, ahubwo tugomba gukomereza aho tugeze, tugatera imbere kurushaho. Inshingano ufite ni bwo buremere bwayo ngira ngo kandi urabwumva ariko kandi nk’uko nabivuze tuzafatanya kugira ngo twuzuze inshingano tugomba kuzuza;

Bireba urubyiruko, bireba abakuru n’abato, bireba amajyambere y’igihugu muri rusange, ntabwo byoroshye rero ariko birashoboka nk’uko n’ahandi hose bishoboka cyangwa nk’uko na hano byashobotse urebye aho tuvuye n’aho tugeze. Birashoboka gukomeza gutera imbere, turakwifuriza akazi keza.”

Joseph Nsengimana wagizwe Minisitiri w’Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga. Mbere yo gukorana na Mastercard, Joseph Nsengimana yakoraga mu kigo cy’Abanyamerika cy’ikoranabuhanga, Intel Corporation. 

Minisitiri mushya w'Uburezi Joseph Nsengimana yarahiriye izi nshingano 

Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Joseph Nsengimana Minisitiri mushya w’Uburezi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND