Kigali

Byagukoraho utabizi! Ibintu ufata nk'ibisanzwe nyamara bibujijwe mu bindi bihugu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/09/2024 15:29
0


Buri gihugu n’umuco wacyo! Rero ubwo buri gihugu n’amategeko yacyo waba uri mushya cyangwa utari mushya ugomba kuyakurikiza n’ubwo yaba atakunejeje.



Gusa hari amategeko ushobora kumva ukagira ngo harimo no kubeshya. Burya baba bakomeje, nubikora bakaguhana ntuzavuge ngo “Ariko iwacu ni ko tubigenza”, ntabwo bazabyitaho.

Dore ibintu bitangaje bibujijwe mu bihugu bitandukanye ku isi. Ushobora no kugira ngo ni ukubeshya, ariko burya hazamo n’ibihano.

1.Kwishyura umurundo w’ibiceri

Ntuzagerageze kwishyura umurundo w’ibiceri muri Canada, ntabwo byemewe

Mu Rwanda ubaye ufite ibiceri by’ibihumbi mirongo itanu (50,000 RWF) ushobora kwishyura nta kibazo, ubundi ukikomereza gahunda zawe nk’uko bisanzwe.

Mu mategeko ya Canada ntibyemewe kwishyura umurundo w’ibiceri, hari umubare ntarengwa w’ibiceri (Pennies/coins) utemerewe kurenza. Urugero; ntiwemerewe kwishura amadolari (ya Canada) 25, igihe higanjemo ibiceri by’idolari rimwe.

2. Ibikoresho bifasha abana kwiga kugenda


Ibikoresho byigisha abana kugenda birabujijwe muri Canada

Ntabwo wajyana 'Business' y’ibikoresho bifasha abana kwiga kugenda (Trotteur/Baby walkers) muri Canada kuko ako kanya izahita ihomba. Agomba gukambakamba kugeza amenye kugenda.

Muri iki gihugu ibi bikoresho ntibigurishwa kandi ntibinamamazwa. Gutunga cyangwa gucuruza ibi bikoresho ushobora gucibwa ihazabu y’amadolari ibihumbi ijana (CA $100,000) cyangwa igifungo cy’amezi 6.

3. Kwambara inkweto ndende

Ntibyemewe kwambara inkweto ndende ku masite ndangamurage mu Bugereki

Niba ukunda inkweto ndende (High heels) nta kibazo, gusa uzabanza utekereze neza nujya gusura Ubugereki ugiye gusura ama site ndangamurage yaho (Ancient Sites).

Ntabwo bazakwemerera kuko birabujijwe, ndetse n’ibindi biribwa bitandukanye harimo na shikarete. Impamvu ni uko ngo ziriya nkweto zitsindagira ubutaka cyane bigatuma ibimenyetso ndangamurage (monuments) byangirika…

4. Kwambara ikoboyi y’ubururu

Niwambara ikoboyi y’ubururu muri Koreya ya ruguru uzaba wishe itegeko

Ntabwo wasomye nabi, IKOBOYI Y’UBURURU! Ni ikizira kikanaziririzwa kwambara ikoboyi y’ubururu muri Koreya y’amajyaruguru.

Wambaye ikoboyi (Jeans) y’umukara nta kibazo. Kwamagana amakoboyi y’iri bara ngo ni ukwamagana ukwagarurira isi kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (U.S).

5. Kurya shikarete


Mu byo uzarira muri Singapore, shikarete ntabwo irimo

Umunsi uzateganya kujya muri Singapore mu byo wahagurukana shikarete (Gums) si igitekerezo cyiza, ibyo ntibikora kuko ntibyemewe kuyirira mu muhanda.

Ikindi kandi ni uko udashobora no kuyicuruza nta n’aho wabona yamamazwa. Muri make zirabujijwe ahantu aho ariho hose. Iri tegeko ryatangiye gukurikizwa mu 1992.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND