RFL
Kigali

Amavubi U 20 yisanze mu itsinda A muri CECAFA

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/09/2024 12:04
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, y’abatarengeje imyaka 20 yisanze mu itsinda A mu mikino yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no hagati yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025.



Kuva taliki ya 6 kugeza taliki ya 10 Ukwakira ni bwo mu mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania hazabera imikino ya CECAFA U 20 yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyo myaka.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 12 Nzeri 2024 ni bwo habayeho tombora y'uko amakipe azacakirana. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yisanze mu itsinda A aho iri kumwe na Tanzania izaba iri mu rugo, Djibouti ndetse na Sudani.

Mu itsinda B ho harimo ikipe y’igihugu ya Uganda,iya Sudani y’Epfo,iy’u Burundi ndetse n’iya Ethiopia. Iyi mikino izabera ku bibuga 3 ari byo Azam Complex, Meja Jenerali Asamuhyo ndetse na KMC Complex.

Muri iyi mikino ya CECAFA U 20 amakipe 2 azahurira ku mukino wa nyuma azahita abona itike yo gukina imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cya 2025 bitari byamenyekana aho kizabera.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, y’abatarengeje imyaka 20 agiye gukina iyi mikino ya CECAFA nyuma y'uko ubuheruka itari yitabiriye. Igikombe giheruka gifitwe n'ikipe y'igihugu ya Uganda ikaba yaragitwaye itsinze Sudani y'Epfo.


Amavubi U 20 yisanze mu itsinda A muri CECAFA 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND