RFL
Kigali

Vigoureux wazamuye abakinnyi nka Haruna, Muhadjir, Djihard, Jacques n'abandi, yitabye Imana

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/09/2024 10:13
0


Umutoza Mungo Jitiada wamenyekanye cyane nka ’Vigoureux’, uzwiho kuzamura abakiri bato mu mupira w’amaguru mu Rwanda yitabye Imana.



Inkuru y'akababaro y'urupfu rwa Vigoureux, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane itariki 12 Nzeri 2024. 

Mu mwaka ushyize wa 2023, nibwo abantu ba hafi mu muryango wa Nyakwigendera batangaje ko arwaye imitsi, kubura amaraso ndetse na hépatite C, kugeza ubwo kwigenza bitashobokaga. 

Abari barwaje uyu Nyakwigendera, bakunze kugaragaza ko uburwayi yari afite, bwagendaga buhindagurika kuko rimwe na rimwe akaguru kamwe kagiraga ‘paralysie’, ikindi gihe kakabyimba.

Nyakwigendera Mungo Jitiada wamamaye nka Vigoureux, yashyize akaboko ke mu kuzamura impano z'abakinnyi mu Rwanda. 

Bamwe mu bakinnyi bazamuwe na Mungo Jitiada wamamaye nka Vigoureux, harimo nka Niyonzima Haruna, Tuyisenge Jacques, Bizimana Djihard, Hakizimana Muhadjir, Nizeyimana Mirafa wakiniye amakipe arimo Police FC, APR FC na Zanaco FC. 

Nyakwigendera Mungo Jitiada wamamaye nka Vigoureux kandi no mu mupira w'amaguru mu bagore yakoze akazi gakomeye aho yazamuye abakinnyi nka Imanizabayo Florence ukinira Rayon Sports y’Abagore n’abandi benshi biganjemo abakomoka i  Rubavu.


Mungo Jitiada wamamaye nka Vigoureux yitabye Imana 

Nyakwigendera Mungo Jitiada yazamuye abakinnyi nka Haruna Niyonzima, Bizimana Djihard ndetse n'abandi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND