RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yanenze umutoza wa Man United Eric Ten Hag, anagaruka ku ikipe muri rusange

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/09/2024 8:10
0


Ronaldo wamenyekanye akinira Manchester United, yagaragaje ibibura kugira ngo ikipe yongere gukomera ndetse anenga amwe mu magambo y'umutoza Eric Ten Hag, avuga ko aca intege.



Cristiano Ronaldo yongeye kumvikana anenga umutoza wa Manchester United Eric Ten Hag, avuga ko Manchester United ikeneye amavugurura mu ngeri zose, kugira ngo yongere ibe ikipe ihatana ku Mugabane w'u Burayi.

Kugeza ubu umutoza wa Manchester United yatangiye Shampiyona ya English Premier League 2024-25 yicariye ntebe ishyushye. Ni nyuma y'uko amaze gutsindwa imikino ibiri, bagatsinda umwe mu mikino itatu imaze gukinwa muri Shampiyona.

Imyitwarire ya Manchester United, irasa n'iganisha ku musaruro mubi nk'uwo yabonye mu mwaka w'imikino ushyize ubwo yasoje English Premier League ari iya Munani.

Kuba Manchester United idahagaze neza, byanashimangiwe na Cristiano Ronaldo, uyu akaba ari umunyabigwi wayo ukomeye kuko yayinyuzemo inshuro ebyiri zose. 

Cristiano Ronaldo yagize ati " Mbere y'uko Shampiyona itangira, umutoza yavuze ko ikipe ititeguye. Yavuze ko ataje gushaka igikombe cya Shampiyona na UEFA Champions League.Njye byarantunguye! Nk'umutoza wa Manchester United, ntabwo yari akwiriye gutangaza amagambo avuga ko atiteguye guhanganira ibikombe ikipe yamenyereje abafana. 

Ushyizemo ubwenge bwinshi, wenda wavuga ko nta mbaraga zihari zo kugera kuri ibyo bikombe, ukongeraho ko muzagerageza, ukareka kugaragaza ko nta gahunda yo kubihatanira mufite. 

Ibyo nifuriza Manchester United ni nabyo niyifuriza ku giti cyanjye. Igomba kuba ikipe ikomeye nk'uko twakinanyemo imeze( Ronaldo na Rio Ferdinand). Manchester United ndayikunda cyane. Ntabwo meze nk'abantu bibagirwa ahashize habo''. 

Mu myaka 6 myiza Cristiano Ronaldo yamaze muri Manchester United, ikaba ari nayo yashimangiye ko azaba umukinnyi ukaze, yatwaranye nayo  ibikombe bitatu bya English Premier, kimwe cya UEFA Champions League, kimwe cya Clubs World Cup, kimwe cya FA Cup, bibiri bya League Cup, maze muri 2009 atandukana nayo ajya muri Real Madrid. 

Muri Kanama 2021, Ronaldo yasubiye muri Manchester United avuye muri Juventus, ayo yongeye gutsinda ibitego, ubiteranyije n'ibyo yari yarayitsindiye akiyirimo bwa mbere, ayisigira ibitego 145 n'imikino 346 yayikiniye mu mateka ye. 

Ronaldo ajya gutandukana na Manchester United, byaturutse hagati y'umwuka mubi yari afitanye n'umutoza we Eric Ten Hag, noneho akoma rutenderi, ubwo yumvikanye anenga ibitagenda neza muri iyi kipe  ubwo yaganiraga n'umunyamakuru Piers Morgan. 

Ubwo yaganiraga na Rio Ferdinand bakinanye muri Manchester United, Cristiano Ronaldo yavuze ko nta kintu cyahindutse kuva yava mu biganza bya Sir Alex Ferguson. 

Ati" Nta nakimwe cyigeze gihinduka kuva Manchester United yatandukana na Sir Alex Ferguson muri 2013.Mu ntekerezo zanjye, mbona ikipe ikwiye kwivugurura mu mpande zose. 

Ikipe ikeneye kongera kwiyubaka, kuko ni ikipe ikomeye ku Isi, bakeneye guhindura byinshi, kandi bagomba kubyumva ko ariyo nzira nyayo yo kongera gukomera. Nibyo ibikorwa remezo biravuguruye, umushoramari yaraje ashyiramo amafaranga, bari kugaragaza isura yo kwivugurura, ibi iyo mbibonye ndishyima. 

Ni byiza ko bari kugendera ku bakinnyi bato kandi beza. Gusa niba ikipe ishaka no guhangana igomba no kureba ku bakinnyi bakomeye kandi bafite amazina''. 

Cristiano Ronaldo yanenze amwe mu magambo y'umutoza Eric Ten Hag 

Ronaldo ni umwe mu bagabo bakomeye bafite ibigwi muri Manchester United 



Cristiano Ronaldo yavuze ko muri Manchester United nta kirahinduka kuva  yatandukana na Sir Alex Ferguson  mu 2013








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND