RFL
Kigali

Basketball: Abangavu b'u Rwanda basezerewe mu gikombe cya Afurika

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/09/2024 15:15
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'Abangavu batarengeje imyaka 18 yaseserewe niya Mali mu mikino wa 1/4 w'igikombe cya Afurika cya Basketball .



Ni mu mukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu  tariki ya 11 Nzeri 2024 muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y'Epfo.

Umukino watangiye ikipe y'igihugu ya Mali iri hejuru ibifashijwemo n'abarimo Oummou Koumare watsindaga amanota yiganjemo 2. Umutoza w'u Rwanda yagerageje gukora impinduka mu kibuga hakiri kare ariko bikomeza kwanga agace ka mbere karangira Mali iyoboye n'amanota 19-11.

Mu gace ka Kabiri abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda nka Brigitte Nibishaka bagerageje kwitwara neza ku giti cyabo ariko ikipe y'igihugu ya Mali igakomeza gushyiramo ikinyuranyo cy'amanota menshi. Muri aka gace Mali yinjije amanota 25 -15 bajya kurusha muri rusange iri imbere n'amanota 44-26.

Mu gace ka Gatatu ikipe y'igihugu y'u Rwanda yagerageje kwihagararaho binyuze ku bakinnyi barimo Yvonne Yvonne Muhawenimana na Rebecca Cyuzuzo bitwaraga neza batsinda amanota maze karangira batsinze  20 nubwo Mali yari yinjije 21.Muri rusange ikipe y'igihugu ya Mali yakomeje kuyobora n'amanota 65-46.

Mu gace ka Kane ari nako ka nyuma ibintu byongeye kwanga ku Rwanda , ikipe y'igihugu Mali itsinda amanota menshi ibifashijwemo n'abarimo Mama Sidiki Doumbia na Maimouna Traole maze karangira ari  21-11.

Muri rusange ikipe y'igihugu ya Mali yahise yegukana intsinzi y'amanota 86-67.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'Abangavu batarengeje imyaka 18 yari yazamutse mu itsinda yarimo nk'ikipe yatsinzwe neza, yahise isezererwa muri iyi mikino y'igikombe cya Afurika gusa ikazahatanira imyanya kuva ku wa Gatanu kugeza ku wa Munani.



Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yasezerewe mu gikombe cya Afurika cya Basketball cy'abatarengeje imyaka 18








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND