Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad n'umunyezamu Ntwari Fiacre, bashimiye Perezida Kagame wagiye kureba umukino bakinnyemo na Nigeria banamutimira ku mikino ikurikiyeho.
Kuwa Kabiri Saa Cyenda muri Stade Amahoro ni bwo Amavubi yari yakiriye Nigeria bari kumwe mu itsinda D mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika kizaba mu 2025.
Uyu mukino wa mbere w'Amavubi wari ukiniwe muri Stade Amahoro ivuguruye warangiye ari 0-0 ibintu benshi babonaga ko bigoranye bitewe n'abakinnyi bakomeye ikipe Nigeria ifite.
Uyu mukino kandi witabiriwe na Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame, nyuma y'imyaka 8 atareba umukino w'ikipe y'igihugu kuri Stade.
Nyuma yawo Kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad yavuze ko kuba babonye inota rimwe batababaye anavuga ko bari bateguye ko bagomba gutangira umukino bari hejuru.
Ati: "Ntabwo navuga ko tubabaye wari umukino ukomeye, ikipe ikomeye ifite abakinnyi bakomeye nubwo ari mu rugo ariko navuga ko inota rimwe mu rugo ari byiza.
Uko twari twabiteguye kwari ugushaka umusaruro mwiza ushoboka gutsinda, kunganya ariko nta gutsindwa ntekereza byakunze twari dufite gahunda y'uko mu minota 15 ya mbere tugomba kuza dukina dusatira cyane kandi twabikoze, bahita babona ko ikipe bari gukina nayo itari buze kuborohera, ubundi bahita nabo batangira kutwubaha kuko babonaga ko bari gukina n’ikipe nayo izi gukina".
Yakomeje avuga ko mu minota ya nyuma y'umukino yaje kugira umunaniro bitewe n'imikino myinshi akinnye mu gihe gito ndetse avuga ko n'abandi byabayeho ariko bakaba bakoreye hamwe.
Ati: "Mu minsi 35, uyu ni umukino wanjye wa 12 rero ni ibisanzwe ko mu minota ya nyuma umunaniro ushobora kuzamo ariko no kuba twatangiriye hejuru biri mu byatuma bantu basa nk'aho bamanuka mu minota ya nyuma ariko iyo bimeze gutyo mugerageza gukorera hamwe, ntekereza ko twabikoze umukino ukarangira tubonye inota rimwe."
Yavuze ko kuba banganyije na Nigeria hari icyizere byabahaye ndetse ko imikino ya Benin ikurikiyeho izabaha ishusho niba bazajya mu gikombe cya Afurika. Ati: "Navuga ko hari icyizere biduhaye dufite Benin iwabo na hano navuga ko ari imikino igomba kuduhereza ishusho niba tubona itike cyangwa tutakijyamo.
Rero iyi mikino ibiri dukinnye hanze no mu rugo amanota 2 ntabwo ari bibi cyane ubu navuga ko imikino 2 ya Benin ije ariyo izaduha ishusho niba tugomba kubona itike cyangwa niba tutazayibona".
Bizimana Djihad yanashimiye Perezida Kagame wagiye kureba umukino kuko byabahaye imbaraga, anumutumira ku mukino uzakurikiraho wa Benin muri Stade Amahoro.
Ati: "Mbere na mbere ndamushimira Nyakubahwa Perezida Kagame kuba yaje kudushyigikira na byo hari izindi mbaraga byaduhaye kuko twabimenye mbere yaho gato ko tuza gukina umukino ahari, nazo ni izindi mbaraga.
Ntekereza ko atatashye ababaye, ntekereza ko hari ibintu byiza yagiye abona uburyo ikipe yagiye ikina kandi bishobora no kumuha imbaraga zo kuzagaruka no ku zindi match. Agomba kugaruka noneho ku mukino uzakurikira agatahana intsinzi".
Ntwari Fiacre we yavuze ko uyu mukino wa Nigeria yari yawuteguye cyane bitewe nuko wari umukino we wa mbere muri Stade Amahoro anavuga ko ibyo kuba iyi kipe y'igihugu ifite abakinnyi bakomeye bitamuteye igihunga ahubwo byamuhaye imbaraga.
Ati: "Navuga ko ni umukino nari nateguye neza, ni umukino numvaga ko ngomba kwitwara neza, ni umukino wanjye wa mbere narinkiniye muri Stade Amahoro, numvaga ko ngomba gutanga ibishoboka byose nkitwara neza, ndashima Imana.
Nigeria ni ikipe ikomeye ,urebye ba rutahizamu ifite ni ikipe iri ku rwego rwiza cyane rero kuri njye nta gihunga byigeze bintera ahubwo byampaye imbaraga zo kuvuga ngo uyu mukino nditwara neza nshobora kuwandikiraho amateka kandi niko byagenze.
Rero ntabwo nigeze ngira igihunga cya ba rutahizamu kuko numvaga ko ari abakinnyi nkanjye ahubwo ari amahirwe bagize yo kuba bari i Burayi, rero numvaga ko nagombaga kwitwara neza kandi nabigezeho".
Yakomeje avuga ko yari abizi ko n'abatoza b'ikipe ya Kaizer Chiefs aheruka kwerekezamo barimo bareba uyu mukinnyi bityo ko yagombaga kubera ko baguze umunyezamu ukomeye.
Ati: "Nari mbizi neza ko abatoza banjye bo muri Kaizer Chiefs ni bashyashya nibo banguze rero numvaga ko bari burebe uyu mukino. Nanjye rero numvaga ko ngomba kwitwara neza kugira ngo nabo bibahe icyizere cy'uko baguze umunyezamu ukomeye".
Uyu mukinnyi yavuze ko bo nk'abakinnyi bafite intego yo kujya mu gikombe cya Afurika bitewe nuko hashize imyaka myinshi bityo ko kuri iyi nshuro bagomaba kukijyamo kandi ko ari byo baba baganiraho buri munsi.
Ntwari Fiacre yashimiye Perezida Kagame anamutumira ku mukino wo mu kwezi kwa 10 avuga ko bagomba kuzatsinda. Ati: "Mbere na mbere turashimira Perezida wa Repubulika waje kuri uyu mukino, tunamutumira mu kwezi kwa 10 tugomba kuzabona amanota 3 uko byagenda kose".
Ntwari Fiacre yashimiye Perezida Kagame waje kureba umukino bakinnyemo na Nigeria
Perezida Kagame yatumiwe no ku mukino ukurikiyeho Amavubi azakinamo na Benin
TANGA IGITECYEREZO