RFL
Kigali

Digidigi yasobanuye filime ye ‘Inkuru ya Yohana’ ishingiye ku muryango n’imyemerere-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/09/2024 14:11
0


Umukinnyi wa filime Regero Norbert wamamaye nka Digidigi, yatangaje ko yatangiye gushyira hanze uruhererekane rwa filime ye nshya yise “Inkuru ya Yohana” yakoze yubakiye ku mibereho ya muntu muri iki gihe ahuje n’ubukristu.



Uyu mugabo izina rye ryakomeye cyane nyuma y’uko agaragaye muri filime zirimo ‘Seburikoko’, ‘Papa Sava’, ‘Bolingo Series’, ‘Inshuti Friend’ igice cya kabiri, ‘Shuwa Diru’, ‘Isa y’Urukundo’ n’izindi zinyuranye zatumye umubare munini umwishimira.

Mu kwandika iyi filime, Digidigi yitaye cyane ku isano y’ubuzima abantu babamo ariko bufite aho buhuriye n’ubwa-gikirisitu aho abantu bagenda bambaye impu z’intama ariko ari ibirura ku mutima- Niko avuga.

Uyu mugabo avuga ko atekereza gukora iyi filime yabonaga ko abantu batekereza kujya mu ijuru, kurusha kurwana urugamba rwo kuba mu Isi.

Ati "Si ukugumura abantu, ariko biragoye nuba mu Isi nabi biragoye ko mu ijuru uzabaho neza. Uretse no kubyizera, niba ku Isi uri kubaho nabi, biragoye ko mu ijuru uzaba utekanye..."

Ni filime kandi yiganzamo imico ikwiye umukiristu, igahura n’ibikorwa byakamuranze, imyumvire ipfuye abantu bagomba kurenga kubera ko Isi ihinduka kandi bagomba kujyana nayo, ndetse no kudaheranwa n’ibibasubiza inyuma.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Digidigi yavuze ko iyi filime yayikoze nk’imfashanyigisho ku miryango myinshi iri gusenyuka kubera kumva nabi ijambo ry’Imana no gutwarwa n'imyemerere.

Ati “Ubutumwa burimo ni ukumenya kwishyira mu Mana bidahagije, ko udakoze abihomberamo kandi ukajya mu Mana uzi aho ujya ayari ugukurikira abahanuzi, ahubwo ubwenge bukatuyobora tukareka ubuyobe tukamenya guhuza iby’isi n'biy’ijuru tukava mu kigare. Ni filime ije yunganira izindi nyinshi nakinnyemo.”

Iyi filime igaragaramo abakinnyi barimo nka Muhoza Tresor, Umubyeyi Josiane, Umulisa Alice, Seman Djumapili n’abandi.

Digidigi asobanura ko mu kubahitamo bashingiye ku buhanga bwa buri umwe, uko asanzwe yigaragaza muri filime kandi ‘tujyanisha n’imiterere y’inkuru n’uburyo imico ya buri mukinnyi bizahura'."

Akomeza ati "Kuko harimo imiryango yagombaga kuba ifite abantu ubona koko ukumva ko baberanye n’inshingano zabo kandi bakaba banashobora gukorera aho filime ikinirwa kuko dukora igihe kinini kandi amasaha menshi.”

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Digidigi yatangaje isohoka rya filime ye ‘Inkuru ya Yohana’

Digidigi yavuze ko yakoze iyi filime ashingiye ku mibereho y’umuryango n’imyemerere y’abantu


Digidigi avuga ko iyi filime ari imfashanyigisho ku bantu batekereza ku gukorera ijuru n’ejo hazaza


Filime ‘Inkuru ya Yohana’ irimo abakinnyi bakomeye batoranyijwe hagendewe ku buhanga bwa buri umwe

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA DIGIDIGI

">

KANDA HANO UBASHE KUREBA IGICE GISHYA CYA FILIME "INKURU YA YOHANA" YA DIGIDIGI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND