RFL
Kigali

Rihanna n'umuryango we baryohewe n'ubuzima ku mazi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/09/2024 11:21
0


Icyamamarekazi Rihanna n'umukunzi we ASAP Rocky hamwe n'abana babo babiri, batembereye mu gihugu uyu muhanzikazi avukamo cya Barbados aho bari kurya ubuzima ku mazi.



Robyn Rihanna Fenty umuhanzikazi waciye ibintu kuva mu 2005, akaba yaraninjiye mu ishoramari n'ubucuruzi, ni umwe mu bagore bakomeye mu myidagaduro yo muri Amerika ndetse akaba yarigwijeho abafana hirya no hino.

Ni nayo mpamvu nubwo atakiri mu mu muziki cyane bitamubuza kugarukwaho cyane mu binyamakuru. Kuri ubu Rihanna n'umuryango we bari mu kiruhuko bafatiye mu gihugu cy'amavuko mu birwa bya Barbados.

Yasubiye ku ivuko nyuma yaho yari akubutse mu Bufaransa mu birori bya Paris Fashion Week 2024 agaserukiramo inzu y'imideli ya Dior. Yahise afata abana be babiri hamwe n'umukunzi we Rakim Mayers benshi bazi ku izina rya ASAP Rocky dore ko ari umuraperi nawe ukomeye.

Mu mafoto akurikira irebere Rihanna umuhanzikazi wa mbere ukize ku Isi ari kurya ubuzima ku mazi hamwe n'umuryango we;


Rihanna n'imfura ye RZA Mayers

Umukunzi wa Rihanna ateruye imfura yabo

Bafashe umwanya wo gukina n'abana babo mu mazi

ASAP Rocky aterera hejuru ubuheta bwabo Riot Mayers


Rihanna n'umuryango we bafatiye ikiruhuko ku mazi yo mu birwa bya Barbados aho avuka

Rihanna na ASAP Rocky batangiye gukundana mu 2020, kugeza ubu bamaze kubyarana abana babiri












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND