RFL
Kigali

Babyaye abana barabihakana- Oda Paccy mu ndirimbo nshya yongeye gukora mu ijisho Lick Lick-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/09/2024 10:09
1


Umuraperi Uzamberumana Oda Pacifique wamamaye nka Oda Paccy, yongeye guca amarenga yo kutishimira uburyo Lick Lick yamubaniye nyuma y'uko babyaranye nk'uko byumvikana mu mashusho y'indirimbo ye nshya yise “Birakureba.”



Uyu muraperi wagize izina rikomeye kuva mu myaka 10 ishize, yari amaze iminsi ateguza abafana be n'abakunzi b'umuziki we isohoka ry'iyi ndirimbo, ndetse amaze igihe ari gukora cyane kuri zimwe mu ndirimbo zizaba zigize Album ye.

Aherutse kugaragaza ko nyuma yo gusoza amasomo ye ya Kaminuza, yashyize imbaraga cyane muri iki gihe mu rugendo rwo gukomeza kwagura umuziki we.

Atangira ubutumwa bwe muri iyi ndirimbo, ashingiye ku imibereho y'iki gihe yahindutse, agakomoza kuri bamwe bateye inda, ariko bakihakana abana. Ati "Iyi mihanda yo yazanye byinshi […] bamwe batera amada bihakana abana, abandi bata ubwambure bw'abandi hanze…"

Mu kiganiro na InyaRwanda, Oda Paccy yavuze ko ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo bishobora kuba bifite aho bihuriye n'imibanire ye na Lick Lick ariko 'kandi sinjye gusa wisangije aya mateka'. Ati "Nawe uzi umukobwa cyangwa se umugore wabyaranye n'umugabo, ariko uwo mugabo akaza kwihakana uwo mwana, rero buri wese wumva iyi ndirimbo akuremo ibye."

Muri iyi ndirimbo, anagaruka ku buryo imbuga nkoranyambaga muri iki gihe zahindanyije ubuzima bwa benshi, kuko ibyo benshi babonaho biba bitarimo ukuri ndetse bamwe babikora mu rwego rwo gusebya bagenzi babo.

Ni amateka asharira ku buzima bwa Oda Paccy

Mu 2020, Oda Paccy yatumiwe mu kiganiro kuri Isango Star ahurira kuri Radio na Producer Lick Lick, icyo gihe umunyamakuru yabajije Lick Lick ibivugwa y'uko yamuteye inda, ariko undi abyamaganira kure.

Oda Paccy yigeze kuvuga ati “Bantumiye kuri radio ntavuze izina mu gitondo, nsanga batumiye na Lick Lick twicaranye, umunyamakuru abaza Lick ngo ko bivugwa ko Paccy atwite? undi ati reka reka.”

Uyu muraperi yavuze ko icyo gihe yabuze icyo gukora, ahitamo kwakira ibyo yumvaga anabona n'amaso ye. Ati "Njye nabuze icyo nkora, wasubiza iki nyine kandi uzi neza ko umuntu abizi? Biri mu bintu biba byarambabaje ariko abo bantu barambabaje cyane. Kuba bataransabye imbabazi ni ikintu gikomeye cyane.’’

Mu 2011 nibwo Oda Paccy yabyariye Lick Lick umwana w’umukobwa bise Lynca Mbabazi. Bivuze ko imyaka 13 irashize, Oda Paccy ariwe wita kuri uyu mwana.

Umubano wabo wajemo agatotsi, kugeza ubwo mu 2012 Lick Lick yakoze indirimbo yise ‘Ntabwo mbyicuza’ agaragaramo aca amafoto ya Oda Paccy. Mu 2015, Oda Paccy nawe yakoze indirimbo ayitwa ‘Ntabwo Mbyicuza’ asubiza Lick Lick.


Nyuma y’imyaka 13, Oda Paccy yongeye kumvikanisha ko yashenguwe n’uburyo Lick Lick yihakanye umwana babyaranye


Oda Paccy aririmba avuga ko imbuga nkoranyambaga zabaye inzira yo kubiba urwango muri bamwe


Oda Paccy yashyize iyi ndirimbo ‘Birakureba’ mu gihe ari gutegura Album ye nshya

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BIRAKUREBA’ YA ODA PACCY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsengiyumva3 days ago
    turakwemera





Inyarwanda BACKGROUND