Umuraperi Uzamberumana Oda Pacifique wamamaye nka Oda Paccy, yongeye guca amarenga yo kutishimira uburyo Lick Lick yamubaniye nyuma y'uko babyaranye nk'uko byumvikana mu mashusho y'indirimbo ye nshya yise “Birakureba.”
Uyu muraperi wagize izina rikomeye kuva mu myaka 10 ishize, yari amaze iminsi ateguza abafana be n'abakunzi b'umuziki we isohoka ry'iyi ndirimbo, ndetse amaze igihe ari gukora cyane kuri zimwe mu ndirimbo zizaba zigize Album ye.
Aherutse kugaragaza ko
nyuma yo gusoza amasomo ye ya Kaminuza, yashyize imbaraga cyane muri iki gihe
mu rugendo rwo gukomeza kwagura umuziki we.
Atangira ubutumwa bwe
muri iyi ndirimbo, ashingiye ku imibereho y'iki gihe yahindutse, agakomoza kuri
bamwe bateye inda, ariko bakihakana abana. Ati "Iyi mihanda yo yazanye
byinshi […] bamwe batera amada bihakana abana, abandi bata ubwambure bw'abandi hanze…"
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Oda Paccy yavuze ko ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo bishobora kuba
bifite aho bihuriye n'imibanire ye na Lick Lick ariko 'kandi sinjye gusa
wisangije aya mateka'. Ati "Nawe uzi umukobwa cyangwa se umugore
wabyaranye n'umugabo, ariko uwo mugabo akaza kwihakana uwo mwana, rero buri
wese wumva iyi ndirimbo akuremo ibye."
Muri iyi ndirimbo,
anagaruka ku buryo imbuga nkoranyambaga muri iki gihe zahindanyije ubuzima bwa
benshi, kuko ibyo benshi babonaho biba bitarimo ukuri ndetse bamwe babikora mu
rwego rwo gusebya bagenzi babo.
Ni
amateka asharira ku buzima bwa Oda Paccy
Mu 2020, Oda Paccy
yatumiwe mu kiganiro kuri Isango Star ahurira kuri Radio na Producer Lick Lick,
icyo gihe umunyamakuru yabajije Lick Lick ibivugwa y'uko yamuteye inda, ariko
undi abyamaganira kure.
Oda Paccy yigeze kuvuga
ati “Bantumiye kuri radio ntavuze izina mu gitondo, nsanga batumiye na Lick
Lick twicaranye, umunyamakuru abaza Lick ngo ko bivugwa ko Paccy atwite? undi
ati reka reka.”
Uyu muraperi yavuze ko
icyo gihe yabuze icyo gukora, ahitamo kwakira ibyo yumvaga anabona n'amaso ye.
Ati "Njye nabuze icyo nkora, wasubiza iki nyine kandi uzi neza ko umuntu
abizi? Biri mu bintu biba byarambabaje ariko abo bantu barambabaje cyane. Kuba
bataransabye imbabazi ni ikintu gikomeye cyane.’’
Mu 2011 nibwo Oda Paccy
yabyariye Lick Lick umwana w’umukobwa bise Lynca Mbabazi. Bivuze ko imyaka 13
irashize, Oda Paccy ariwe wita kuri uyu mwana.
Umubano wabo wajemo
agatotsi, kugeza ubwo mu 2012 Lick Lick yakoze indirimbo yise ‘Ntabwo mbyicuza’
agaragaramo aca amafoto ya Oda Paccy. Mu 2015, Oda Paccy nawe yakoze indirimbo
ayitwa ‘Ntabwo Mbyicuza’ asubiza Lick Lick.
Nyuma y’imyaka 13, Oda
Paccy yongeye kumvikanisha ko yashenguwe n’uburyo Lick Lick yihakanye umwana
babyaranye
Oda Paccy aririmba avuga
ko imbuga nkoranyambaga zabaye inzira yo kubiba urwango muri bamwe
Oda Paccy yashyize iyi
ndirimbo ‘Birakureba’ mu gihe ari gutegura Album ye nshya
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BIRAKUREBA’ YA ODA PACCY
TANGA IGITECYEREZO