Kigali

P.Diddy ukurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu yatawe muri yombi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/09/2024 8:09
0


Umuraperi w’icyamamare, P.Diddy, washinjwe n’abagire 8 ihohotera rishingiye ku gitsina, yamaze gutabwa muri yombi mu mujyi wa New York.



Sean Combs umuraperi akaba n’umushoramari wamamaye ku mazina menshi arimo Puffy Daddy, P.Diddy cyangwa Diddy, kuva mu 2022 yagiye ajyanywa mu nkiko n’abagore 8 batandukanye bose bamurega ibirimo kubafata ku ngufu, kubanywesha ibiyobyabwenge ku ngufu hamwe no kubakubita.

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo Ibiro bishinzwe Iperereza bya FBI ifatanije n’abashinzwe umutekano w'imbere mu gihugu (Homeland Security) bataye muri yombi P.Diddy bakamufungira ku biro bya FBI biherereye mu gace ka Manhattan i New York.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru birimo CNN na New York Times, byavuze ko kuba P.Diddy yatawe muri yombi na FBI ari ibintu bikomeye cyane kuko akurikiranyweho ibyaha birimo gucuruza abakobwa no kwinjiza imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. 

Umunyamategeko uhagarariye uyu muraperi witwa Marc Agnifil yabwiye TMZ ko kuba Diddy yatawe muri yombi bitabatunguye gusa ngo byakozwe mu buryo budasobanutse kuko avuga ko ‘ntabimenyetso bihari’ bihama Diddy ku buryo yafungwa.

Uyu muraperi umaze igihe mu mazi abira, atawe muri yombi nyuma yaho muri Werurwe abashinzwe umutekano w’imbere mu gihugu ‘Homeland Security’ basatse inzu ze 2 ziherereye i Los Angeles na Miami mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso.

Ni mugihe kandi CNN iherutse kumutamaza igasohora amashusho ye ari gukubita bikomeye umuhanzikazi Cassie Ventura wahoze ari umukunzi we. Ni amashusho yafashwe muri Hoteli i New York mu 2016. Ibi byatumye Diddy ahita asaba imbabazi gusa biba iby’ubusa kuko yanenzwe na benshi ndetse bituma bavuga nibyo ashinjwa byihohotera byaba aribyo.

Diddy yamaze gutabwa muri yombi

Mu bihe bitandukanye abagore 8 bajyanye mu nkiko Diddy bamushinja kubafata ku ngufu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND