RFL
Kigali

Musanze hatangirijwe Shampiyona w'umupira w'amaguru mu bafite Ubumuga - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/09/2024 10:26
0


Mu mpera z’iki Cyumweru Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, mu bafite Ubumuga RAFA, ryatangije shampionat yabimburiye izindi zose mu mikino y’abafite ubumuga



Muri iyi mikino ku nshuro ya mbere yakiniwe mu Karere Ka Musanze  kuri Stade ubworoherane  ku wa Gatandatu  no ku Cyumweru. 

Iyi shampiyona ya Amputee Football yitabiriwe n’amakipe 10 mu cyiciro cy’abagabo ndetse  n’andi 3 mu cyiciro cy’abagore 

Ikipe za Musanze mu bagabo n’abagore  nizo ziyoboye urutonde rwa shampiona 

Uyu mwaka amakipe mashya y’akarere ka  Nyabihu na Kicukiro yitabiriye ku nshuro ya mbere shampiyona ya Ampute Football.

Iyi mikino ku nshuro ya 2 iteganijwe mu kwezi gutaha k'Ukwakira, ikazabera mu karere ka Huye tariki 10 na 11/10/2024. 


Ikipe za Musanze mu bagabo n’abagore muri Shampiyona y'abafite Ubumuga mu mupira w'amaguru nizo ziyoboye 









Shampiyona ya Ampute Football, iteganyijwe ku nshuro ya kabiri mu karere ka Huye mu kwezi gutaha 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND