Umunyarwenya Alex Emix Muhangi [Alex Muhangi] uri mu bakomeye mu gihugu cya Uganda, agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cya “Gen-z Comedy” mu rugendo rugamije kwagura ubufatanye n’abategura ibi bitaramo hagamijwe ko basangira ubumenyi n’ubunararibonye.
Ni ubwa mbere uyu
munyarwenya agiye gutaramira abanya-Kigali binyuze muri ibi bitaramo bisanzwe
bibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Kuri
iyi nshuro bizaba ku wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, aho kwinjira ari 5000Frw mu
myanya isanzwe na 10000 Frw muri VIP.
Fally Merci usanzwe
utegura ibi bitaramo yabwiye InyaRwanda, ko batumiye Muhangi kubera ubufatanye
bagiranye, bugamije gufasha abanyarwenya bo mu Rwanda kujya bagaragara mu
bitaramo bye akorera muri Uganda.
Banemeranyije uburyo
abanyarwenya bo muri Uganda asanzwe akorana nabo bajya bataramira i Kigali nabo
binyuze muri ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy.
Ati “Turi mu biganiro
bigamije kwagura umuvano n’abavandimwe bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba
(EAC) ari nayo mpamvu twahereye kuri Alex Muhangi, ku buryo abanyarwenya bacu
bajya bajyayo mu rwego rwo kwagura umubare w’abazi ibihangano byabo.”
Akomeza ati “Twaganiriye
ku kuntu abanyura muri Gen-Z Comedy nabo bajya batumirwa gukorera ibitaramo
muri Uganda, cyane cyane mu bitaramo asanzwe ategura.”
Muri Kamena 2024, Alex
Muhangi yaje i Kigali yitabiriye kureba imikino ya BAL yabereye muri BK Arena.
Icyo gihe, mbere yo gusubira muri Uganda, yahuye kandi agirana ibiganiro na
Fally Merci byagarutse ku mikoranire irambye mu guteza imbere urwenya rwa ‘Comedy’.
Yifashishije konti ye ya
Instagram, Muhangi yanditse agira ati “Uyu munsi nahuye n’umuyobozi wa Gen-Z
Comedy Fally Merci], umusore muto ariko w’umuhanga. Muvandimwe imbere ni heza.”
Muhangi asanzwe ategura ibitaramo bya ‘Comedy Store’ muri Uganda, binyuramo abanyarwenya bakomeye, ndetse hatumirwa n’abahanzi banyuranye bagataramira abantu.
Mu 2016 na 2017,
ikinyamakuru New Vision cyatangaje Alex Muhangi nk’umunyarwenya w’ikitegererezo
muri iriya myaka, kandi nk’umunyarwenya ukora ibizwi nka ‘Standup Comedy’
yisunze ururimi rw’icyongereza.
Uyu musore yakoreye
ibitaramo bikomeye muri Afurika y’Epfo, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Sudan y’Epfo,
Kenya, Tanzania, Rwanda, Canada, Australia, Somalia, u Bwongereza, u Budage, Norway,
Sweden, Nigeria, Ghana, Turkey, UAE, u Bushinwa n’ahandi.
Yabaye umunyamakuru wa
Radio Rukungiri yumvikanira kuri 96.9 Fm ndetse na Vision FM Mbarara
yumvikanira kuri 89.1 Fm. Mu rugendo rwe amaze gukorana n’abanyarwenya bakomeye
barimo Anne Kansiime, Daniel Ndambuki, Teacher Mpamire, Eric Omondi, Akite
Agnes n’abandi.
Alex Muhangi agiye
gutaramira i Kigali binyuze mu bitaramo bya Gen-Z Comedy
Muri Kamena 2024, Alex Muhangi yaje i Kigali agirana ibiganiro na Fally Merci byagejeje ku kuba bazajya bakorana mu gufasa abanyarwenya gutaramira i Kigali no muri Uganda
TANGA IGITECYEREZO