RFL
Kigali

KNC yasubije abavuga ko atazuzuza Stade Amahoro, anavuga ibyo kwitega birimo Israel Mbonyi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:9/09/2024 11:04
0


Perezida w'ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles yasubije abavuga ko atazuzuza Stade Amahoro ku mukino azakiramo Rayon Sports ndetse anavuga ko ibyo kwitega bishobora kuzamo n'umuhanzi Israel Mbonyi.



Tariki ya 21 z'uku kwezi kwa 9 nibwo biteganyijwe ko ikipe ya Gasogi United izakira Rayon Sports mu mukino wo ku munsi wa 4 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo hagiye amakuru hanze avuga ko uyu mukino uzakinirwa muri Stade Amahoro ivuguruye yakira abarenga ibihumbi 45 bicaye neza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Tariki 01 Nzeri 2024, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles yahaye izina rishya uyu mukino, anavuga ko uko abantu barebaga umupira mu 1990 atariko bikwiye kugenda mu 2024.

Ati" Uyu mukino twawuhaye izina rishya witwa Rwanda Premier League Mega Derby ,ntabwo twawita ngo ni Kigali’s Mega Derby kuko urarenze.

Ndashaka mbwire abantu ko ibizaba kuri uriya munsi ni ibintu bitangaje reka nababwire ko umukino 99% aba ari stress.

Hari abishima baba batsinze ariko uwatsinzwe arababara ariko se ubundi twebwe abafana b’umupira w’amaguru bose turabazi ariko babandi bandi batari bagira amahirwe yo kubona ibibera ku kibuga ni iki cyabazana?.

N’abantu banabyumve uko umupira abantu bawurebaga mu 1990 siko bikwiye kugenda mu 2024.Icyo gihe imyidagaduro yari ihari yari umupira w’amaguru n'ibitaramo ariko uyu munsi hari uburyo bugezweho ariko noneho ambiance ya Stade ikaba akarusho noneho nk'iyi Stade yihariye twubakiwe n’Umukuru w’Igihugu".

KNC yakomeje asubiza abavuze ko bizagorana ko Stade Amahoro yakuzura bitewe nuko Gasogi United idafite abafana benshi naho Rayon Sports yo ikaba iri mu bihe bibi bitewe nuko imikino 2 ibanza ya shampiyona yayinganyije.

Ati" Rero abavugaga ngo Gasogi wenda byagenda ukundi ariko ni ikipe igihe cyose itekerereza mu bijya imbere . Twebwe ntabwo dufite imitekerereze y’akaburungushuru, ndashaka abantu babyumve dufite imitekerereze yagutse. 

Numvise abantu bavuga ngo ariko buriya iriya Stade Gasogi ntizayicaranamo yonyine n’abafana batanu. Ndakubwiza ukuri ndashaka mbere ko Gasogi irenze kuba ikipe y’umupira w’amaguru nibwo muzabibona".

Yavuze ko bagomba kuzayuzuza abandi bajye kurebera umukino ahandi bitewe nuko bazaba bafite abavanga umuziki bakomeye mu Rwanda ndetse bakazahabwa n'igihembo.

Ati" Iriya Stade tutayujuje neza ngo tuvuge ngo amatike yashize abandi muwurebere ahandi? Iki nicyo  abantu bagomba kwitega kubera ko ntabwo waba ufite DJ Marnaud muri Stade,DJ Caspi,DJ Sonia na DJ Crush noneho bari no guhatana ndakubwiza ukuri hariya hazavamo igihembo cyitwa ngo DJ ni nde?.

Noneho tuzaba twatanze amajwi meza ,urumuri rwiza, ibintu byose bizaba ari byiza".

Perezida wa Gasogi United yavuze ko umupira w'amaguru mu myidagaduro ari akantu gato ndetse anagira ati" Erega abantu babyige, umupira mu myidagaduro ni akantu gato cyane ndetse kameze nkaho ari ka stress

Ibi ndashaka n’abandi babyigireho nk'uko Gasogi United yaje ikigisha abandi uko bategura, uko ibintu bigenda,udushya tugomba kutwongera mu mupira. 

Ndashaka mbwire abantu, numvise hari bamwe b’inshuti zanjye bambwira ngo ariko ngo Perezida ngo ubu ngubu ntabwo wihaye umupira muremure, njyewe imitekerereze yanjye sinjya ntekerereza mu butogo.

Nonese iyo tuba dutekereza gutyo ,igihugu kigatekereza gutyo, bagakwiye kuba barubatse Convetion ? Ubu tuba twarubatse Stade Amahoro ingana kuriya? twayubakiye bande se, ibiterane n’amanama?".

KNC yanavuze ko ashaka kuzatumira Israel Mbonyi nk’umushyitsi w’icyubahiro akahagera gusa agasuhuza abafana mu izina rya Yesu.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND