Kigali

Miss Mutesi Jolly yibukije abakobwa amahirwe bafite mu Rwanda, anitsa ku rugendo yagiriye mu Bwongereza-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/09/2024 8:58
0


Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly uheruka gutanga ikiganiro muri Kaminuza ya Oxford akanaboneraho kubonana n’abanyarwandakazi babarizwa muri iki gihugu, yabikomojeho byose, anaboneraho kwibutsa ikintu gikomeye abana b’abakobwa.



Nyuma y'uko muri Gicurasi 2024, Mutesi Jolly atumiwe n’umuryango wa Oxford Africa gutanga ikiganiro muri Kaminuza ya Oxford.

Mu kiganiro na InyaRwanda yongeye kwibutsa ko wari umwanya mwiza yarabonye kugira  ngo avuge u Rwanda uko ruri.

Ati”Bwari uburyo bwiza bwo kugira ngo nsangize abantu ku mateka y’u Rwanda cyane cyane ko hari benshi babayavuga bayagoreka uko atari.”

Agaragaza ko kugira amahirwe akugeza muri Oxford aba ari igihe cyiza cyo gushimangira ko ukunda igihugu.

Ati”Iyo ubonye ahantu nka hariya harimo inzobere biba ari umwanya mwiza wo kugira ngo uhagararire igihugu cyawe ubabwize ukuri kuruta ibyo basoma kuri murandasi.”

Mutesi Jolly kandi yagarutse ku kuba iteka umuntu uteza imbere umwari n’umutegarugori, aba ateza igihugu imbere aha ni naho yahereye aha ubutumwa abakiri bato.

Ati” Ubutumwa naha abana b’abakobwa batoya, ni ukwigirira icyizere bakumva ko nta kure cyane umwana w’umukobwa adashobora kugera.”

Agaragaza ko igihugu kibakeneye kandi kibashyigikiye, ibyo bakwiye kubibyaza umusaruro bakakitura.

Ati”Tumenye ko gutanga bijyana no kwakira, igihugu cyaduhaye umwanya, igihugu kiradushyigikiye natwe rero twakiriye tubikoreshe, tubibyaze umusaruro.”

Yagarutse kandi ku birori bidasanzwe na we yitabiriye bya ‘The Silver Gala’ anagaruka ku buryo abona Sherrie Silver.

Ati”Ni umwana w’umukobwa ubona uzi icyo ashaka cyane ko ari gukorera ibikorwa mu Rwanda byiza  kandi ni umuntu ukwiriye gushyigikirwa.”

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUTESI JOLLY WARI KUMWE NA MUHETO

">Miss Mutesi Jolly yagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho amahirwe yo ku rwego rwo hejuru ku bari n'abategarugori bityo bafite kuyabyaza umusaruro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND