RFL
Kigali

Gicumbi FC igarutse mu isura nshya harimo no kwimukira i Nyamirambo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/09/2024 18:03
0


Gicumbi FC ikina Shampiyona y'u Rwanda mu cyiciro cya kabiri, ubu ntiri kubarizwa mu Karere ka Gicumbi kuko isigaye iri kubarizwa i Nyamirambo.



Gicumbi FC yari isanzwe ibarizwa mu karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y'u Rwanda, ubu iri kubarizwa mu karere ka Nyarugenge i Nyamirambo akaba ari na ho izajya ikinira imikino yayo muri Shampiyona y'icyiciro cya Kabiri.

Amakuru ava mu buyobizi bwa Gicumbi FC, avuga ko impamvu ikipe itazakinira aho yari isanzwe ikinika, ari uko hari ibikorwa remezo biri gukorwa, harimo no gutunganya ikibuga. 

Perezida wa Gicumbi FC Désiré Nitanga, avuga ko kuba ikipe itari kubarizwa i Gicumbi, atari amayeri yo kuzamuka, ahubwo ari ikibazo cy’ibikorwaremezo.

Nitanga Sesire ygize ati: “Ntabwo ari amayeri yo kugira ngo tuzamuke kuko inshuro zose Gicumbi FC yazamutse yazamukiye i Gicumbi. Ahubwo hari ibyabiteye birimo ibikorwa remezo. Stade ya Gicumbi barimo kuyubaka nta handi hantu twari dufite ho gukorera. Twarebye ahashobora kutworohereza mu buryo bwo gukina tubona ari i Kigali.

Gicumbi FC iri kubarizwa i Nyamirambo, yamaze guha amasezerano umutoza Umutoza Amrani Hatungimana. 

Hari kandi abakinnyi basinyiye Gicumbi FC. Abo harimo Myugariro Nzayisenga Jean D'Amour wahoze muri Sunrise FC, Nshimiyimana Olivier wahoze muri Vision FC na Rubuguza Jean Pierre bavanye muri Gorilla FC.

Perezida wa Gicumbi FC Désiré Nitanga, yashimangiye ko uyu ari umwaka ikipe igomba gusubira mu cyiciro cya mbere. 

Ati: “Ubushize twagarukiye ku mwamba dusubira inyuma ngo tuze twiteguye. Iyo ugiye gusimbuka usubira inyuma gatoya, ubu twaje tuje. Dufite intego yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere dufatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere nk’umufatanyabikorwa akaba n’umuterankunga wa Gicumbi FC. 

Yarabidusabye tumwereka ibisabwa kugira ngo ikipe izamuke, arabitwemerera ko tugiye gushyira hamwe bikaboneka. Uyu mwaka w'imikino tuwutangiye gahunda ari ukuzamura Gicumbi FC mu cyiciro cya mbere.

Biteganijwe ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira tariki 19 Nzeri 2024. Gicumbi FC iri mu itsinda B, aho iri kumwe n’amakipe nka Sunrise FC, AS Muhanga, Miloplast FC, Nyanza FC, Kamonyi Ventures, Sina Gerald FC, United Stars, Tsinda Batsinde, Vision JN, UR FC, Interforce FC na Motard FC.

Perezida wa Gicumbi FC yatangaje ko bafite gahunda yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere 

Gicumbi FC izakinira i Nyamirambo muri uyu mwaka w'imikino yasinyishije abakinnyi bashya n'umutoza mushya 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND