Ni kenshi abantu bafata ideni kuryishyura bikababana ikibazo cy'ingutu ku buryo usanga bibafata igihe kirekire, amafaranga babonye yose bakayishyura bityo ntibabashe no kuzigamira igihe kizaza.
Impuguke mu bijyanye
n’amafaranga zigaragaza nibura intambwe eshatu zagufasha kwigobotora ideni mu
gihe gito kandi ukabasha no kwizigamira mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Mu rwego rwo guhangana
n'ikibazo cy'ibiciro by'imibereho bikomeza kuzamuka umunsi ku wundi, impuguke
mu bukungu zigaragaza zagaragaje gahunda y'intambwe zishobora gufasha umuntu
kuva mu madeni akazasoza uyu mwaka konti ye ihagaze neza.
Ubushakashatsi bugaragaza
ko hafi 15% by'abantu bakuze mu Bwongereza bari mu madeni n'inguzanyo
biteganyijwe ko zishobora kwiyongera bijyanye n'ibiciro bikomeje kuzamuka ku
bicuruzwa bitandukanye.
Ikibazo benshi bagaragaza
bahura na cyo, ni ukunanirwa kuzigama amafaranga yabarinda imyenda y'ahazaza
kuko amafaranga yose babona bayifashisha bishyura imyenda bafashe ahahise.
Impuguke za MoneyPlus
zagaragaje intambwe eshatu gusa z'ingenzi zo guhangana n'ideni mu buryo
butaziguye. Si ibyo gusa kuko banatanze ingamba umuntu yakwifashisha
akigobotara ikibazo cy'amadeni kandi akabasha kwizigamira agera ku 1.000 £ mbere y'uko uyu mwaka
urangira.
1. Kurikira icyo
ubushakashatsi buvuga
Abantu benshi usanga
bavuga ko uburyo bwiza bwo kutavunwa n'umutwari w'ideni ari ukuryirengagiza,
ariko abashakashatsi basaba abantu kuryitaho no kuryishyura vuba bishoboka.
Abahanga mu by'ubukungu bavuga ko inama wagirwa n'inzobere mu bijyanye kwikura mu bibazo by'imyenda uzikurikije zishobora kugufasha kwishyura mu gihe gito.
2. Vugana
n'abaguhaye ideni
Abahanga bavuga ko mu
gihe wumva uremerewe n'amadeni, ukwiriye kudatinya kuvugisha abantu ubereyemo
umwenda. Icyo gihe, ni nabwo mushobora kuganira ku buryo bukoroheye kwishyura.
3. Kurikiranira
hafi urugendo rwawe rwo kwishyura
Uko ugize ayo wishyura ku ideni wari ufite cyangwa hari ayo wabashije kuzigama, byandike ahantu kugira ngo ubashe kumenya intambwe uri gutera bityo bikongerere icyizere.
Src: CNN
TANGA IGITECYEREZO