Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki ya Gatanu Nzeri ni
umunsi wa Magana abiri na mirongo ine n’icyenda mu minsi igize umwaka, hasigaye
iminsi ijana na cumi n’itandatu uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya
Gatolika irizihiza Mutagatifu Tereza w’i Calcutta.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1864:
Achille François Bazaine, yabaye Maréchal w’u Bufaransa.
1905: Hashyizwe umukono ku masezerano yasoje intambara y’u Buyapani n’u Burusiya izwi
cyane nka Russo-Japanese War. Aya masezerano yabereye ahitwa New Hampshire muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika babifashijwemo na Perezida Theodore Roosevelt.
1932:
Ubukoloni bw’Abafaransa bwari bugizwe n’ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba
bwa Afurika yari izwi nka French Upper Volta bwacitsemo ibice havuka ibihugu
bya Côte d’Ivoire, Sudani y’u Bufaransa [French Sudan] na Niger.
1960:
Umusizi Léopold Sédar Senghor yatorewe kuba Perezida wa mbere wa Sénégal.
1960:
Umuteramakofe Muhammad Ali yashyikirijwe igihembo cyo kuba uwa mbere mu
marushanwa ya boxe y’abafite ibilo biremereye yari yabereye i Roma mu mikino
mpuzamahanga ngororangingo. Icyo gihe yari acyitwa Cassius Clay.
1972:
Mu Budage mu Mujyi wa Munich habereye ubwicanyi bwakozwe n’ibyihebe byo muri
Palestine byari mu Itsinda ryitwa Black September; ryagabye igitero ndetse
rifata bugwate Abayahudi 11 bari bahagarariye Israel mu mikino mpuzamahanga
ngororangingo. Nyuma abo bose barapfuye.
1975:
Muri Leta ya California ahitwa Sacramento muri Amerika uwitwa Lynette Fromme
yagerageje kwivugana Perezida Gerald Ford.
1986:
Indege Pan Am Flight 73 yakoreye impanuka ku Kibuga Mpuzamahanga cya Karachi
ihitana abantu bari bayirimo bose.
2000:
Tuvalu yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
2007: Mu Budage hafashwe
abagabo batatu bari mu Mutwe w’Iterabwoba wa Al Qaida, nyuma yo gucyekwaho
gutegura igitero cyari kwibasira Ikibuga cy’Indege cya Frankfurk.
2020:
Itsinda ry’Ingabo z’Urwego rushinzwe kugenzura imipaka yo mu Karere k’Ibiyaga
Bigari EJMV (Extended Joint Mechanism of Verification) rugize Inzego z’Inama
mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) ryaje gukora iperereza ku
barwanyi 19 b’Abarundi bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1947:
Kiyoshi Takayama wabaye Umuyobozi Mukuru w’Itsinda ry’Abagizi ba nabi ryitwa
Yakuza.
1973:
Alexandra Kerry, umukobwa wa Senateri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika John
Kerry.
1990:
Franco Zuculini, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Butaliyani.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1979:
Alberto di Jorio, wabaye Umuyobozi wa Vatican Bank.
1997: Mother Teresa, wahawe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel.
TANGA IGITECYEREZO