RFL
Kigali

Umuramyi Vumilia Mfitimana yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we Dr Irene Komera

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/09/2024 16:13
0


Umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Vumilia Mfitimana, yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we w'igihe kirekire Dr Irene Komera. Ni mu birori byabaye mu ntangiriro z'iki Cyumweru, bibera mu Mujyi wa Kigali.



Vumilia Mfitimana asengera mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi. Ni umuramyi ubifatanya n'umwuga w'ubwarimu. Akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Nyigisha", "Amahoro", "Uzandinde gupfa kabiri", "Undutira byose", "Bya bindi", "Ibaga ntakinya", "Nzahura", "Winshengabaza", "Mwami wanjye", "Nibo", "Impanda" n'izindi.

Kuri ubu Vumilia uri mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel yamaze gutera intambwe iganisha ku kurushinga aho yambitswe impeta y'urukundo n'umusore yihebeye mu gikorwa cyabaye kuwa Mbere tariki 02 Nzeri 2024. Yambitswe impeta ku munsi ukomeye mu buzima bwe, akaba ari umunsi yaboneyeho izuba.

Mu kiganiro na inyaRwanda, uyu mukobwa yavuze ko yemereye urukundo Dr Irene Komera kubera indangagaciro nyinshi zimuranga. Ati "Ubupfura bwe ni bwinshi, akunda abantu, yubaha Imana, akaba n'umugwaneza cyane!". Yongeyeho ko guca bugufi kwe ari ubundi bwiza bwe. Ntiyavuze igihe bazakorera ubukwe, ariko amakuru ahari ni uko ari vuba.

Vumilia Mfitimana aherutse gukora igitaramo gikomeye ‘Nyigisha Live Concert,’ cyabereye mu ihema rinini rya UNILAK ku ya 04 Gicurasi 2024. Yari ari kumwe na Phanuel Bigirimana, Way of Hope Choir y'i Remera, Korali Ababimbuzi, Hope in Christ choir, Korali Intwari za Kristo na Anne Muhimpundu.

Ni igitaramo cyitabiriwe n'abarenga ibihumbi bitanu, akaba ari cyo cya mbere yari akoze nyuma y’imyaka ine amaze mu rugendo rw'umuziki. Gukora icyo gitaramo byamwogereye abakurikira ibihangano bye kuko barushijeho gutumbagira umunsi ku wundi. Nawe ntajya abicisha irungu dore ko buri kwezi ashira hanze indirimbo nshya.

Vumilia na Dr Irene bateye intambwe inagisha ku kurushinga

Vumiliya ukunzwe cyane mu ndirimbo yise ‘Nyigisha’ benshi bita "numpa umugisha Yesu ujye unyibutsa gushima" agiye kurushinga

REBA INDIRIMBO "NYIGISHA" YATUMYE VUMILIYA AMENYEKANA CYANE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND