RFL
Kigali

Selena Gomez yagarutse ku cyatumye ahagarika umuziki

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/09/2024 16:17
0


Umuhanzikazi Selena Gomez uri mu bakunzwe ku Isi, yatangaje ko amaze igihe yarafashe ikiruhuko mu muziki, ahishura impamvu yatumye afata iki cyemezo.



Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, Selena Gomez yavuze ko yafashe uyu mwanzuro kuko yashakaga kubanza guha umwanya filime nshya azagaragaramo yitwa 'Emilia PĂ©rez', izaba iri mu rurimi rw'igifaransa n'icyesipanyoro.

Yavuze ko ari filime yamugoye cyane ari kwitoza uburyo azayikinamo, aza kubona ko adashobora kubifatanya no gukora umuziki ahitamo kuba awuhagaritse ngo filime izabanze irangire.

Ati "Nahagaritse gukora umuziki n'ibindi byose kugira ngo mbaze nite kuri iyi filime. Buri munsi ndabyuka ngasubiramo imirongo inshuro nyinshi ndetse no mu gicuku ngahamagara umwarimu wange w'umwesipanyoro ngo ampungure kuri uru rurimi."

Iyi filime iherutse kunyuzwaho agace gato kayo ku rubuga rwa Netflix, Selena yavuze ko kuba ari umwe mu bakinnyi bayo bimeze nk'umuti kuri we. Selena Gomez avuze ibi mu gihe ari guca ibintu mu gice cya kane cya filime 'Only Murders In The Building' kiri gusohoka ubu. 

Yanakunzwe mu zindi filime zitandukanye nk'iyitwa "Another Cinderella story" yagiye hanze mu 2008, "Spring Breakers" yagiye hanze mu 2012, "The Dead don't Die" yagiye hanze mu 2019 ndetse na "A Rainy Day in New York" yagiye hanze mu 2019 ari nayo yaherukaga kugaragaramo.

Selena Gomez yahishuye ko yafashe ikiruhuko mu muziki 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND