RFL
Kigali

Abashinzwe kwamamaza Trump bahangayikishijwe n'imyitwarire ye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/09/2024 10:00
0


Ikipe ishinzwe kwamamaza Donald Trump ushaka kongera kuyobora USA, yatangaje ko imyitwarire y'uyu mugabo iteye impungenge ku buryo ishobora kugabanya umubare w'abazamushyigikira mu matora.



Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba anakomeje kwiyamamaza ngo yongere asubire muri White House, yari amaze iminsi agarukwaho cyane bitewe n'imyitwarire ye irimo no kuvuga amagambo arimo ibitutsi avuga kuri Kamala Harris bahanganye.

Ibi binajyanirana n'ibyo yandika ku rubuga yashinze rwitwa 'Truth Socials'. Aha niho akunze kunyuza ibitekerezo bye bitavugwaho rumwe. Gusa nubwo ababibona bamunenga, byanageze ku ikipe ishinzwe kumwamamaza.

Mu minsi ishize nibwo hakwirakwiriye Emails ku mbuga nkoranyambaga zaturutse ku bashinzwe kwamamaza Trump aho zari zikubiyemo uburyo bakoresha mu gushyira kumurongo imyitwarire ye cyane cyane mu byo yandika n'ibiganiro atanga.

Byatumye ikinyamakuru The Guardian cyegereye Susie Wiles na Chris LaCivita bahagarariye ikipe ishinzwe kwamamaza Trump, bagira icyo bavuga ku myitwarire ye ikomeje kugarukwaho na benshi bayinenga.

Susie Wiles yagize ati: ''Hari amahirwe menshi y'uko Trump yatakaza abazamutora kubera iriya myitwarire. Abarepubulikani bamwe ntabwo bahuje imyumvire nawe ku buryo ibyo avuga babibonamo ikibazo kandi byatuma bamutakariza icyizere. Gusa ntitwavuga ko yarengereye kuko muri politiki bibamo''.

Mugenzi we LaCivita yagize ati: ''Ntabwo twavuga ko imyitwarire ya Trump ari mibi ahubwo ni uko abantu batayibona kimwe nawe, ibyo avuga n'ibitekerezo bye kandi abantu bose ntibatekereza kimwe. Ibi kandi byatuma atakaza amajwi gusa nanone dufite icyizere cy'uko abamuzi neza babizi ko ibyo avuga ntakibi agamije''.

Ni mu gihe Corey Lewandowski wari umujyanama w'ikipe yamamaza Trump mu 2016 ndetse na n'ubu, yavuze ko iyi myitwarire ye yatangiye kugira ingaruka aho abamushyigikiraga muri leta ya New Hampshire bagabanutse nyuma yaho Trump yavuze amagambo mabi kuri Kamala Harris.

Abashinzwe kwamamaza Trump berekanye impungege bafite kubera imyitwarire ye

Iyi myitwarire ya Trump irimo n'amagambo mabi avuga bishobora gutuma atakaza abamushyigikira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND