Kigali

Perezida mushya wa Ghana yagabanyije umubare w'Abaminisitiri

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:15/01/2025 14:52
0


Perezida mushya wa Ghana, John Mahama, yashizeho ingamba nshya mu rwego rwo kugabanya amafaranga akoreshwa mu bikorwa by'ubuyobozi no kugabanya igiciro cy’imiyoborere, aho yashyizeho impinduka mu biro bye, agabanya umubare w’Abaminisitiri.



Inkuru dukesha ikinyamakuru Ghana Web ivuga ko  tariki ya 9 Mutarama 2025, Perezida Mahama yatangaje ko Ingengo y’Imari izifashishwa mu bikorwa by'ubuyobozi izagabanywa, kandi umubare w’Abaminisitiri wagabanyijwe kuva ku baminisitiri 30 kugera kuri 23.

Minisiteri byatangajwe ko zizakurwaho cyangwa zagahurizwa hamwe ni: Minisiteri y’Itangazamakuru, Minisiteri y’urubyiruko na siporo, Minisiteri y’amazi n’isuku, Minisiteri y’ubwami, Minisiteri y’ibikorwa remezo n’ubwubatsi, Minisiteri y’umutekano ndetse na Minisiteri y’inzira z’imodoka n’ibiraro.

Izi ngamba zo kugabanya ibiciro zije mu gihe Ghana irimo kugerageza uburyo bwo gukemura ibibazo by’ubukungu birimo izamuka ry’ibiciro no kugira ngo bazamure agaciro k'ifaranga ryabo, bikaba bizongera amahirwe yo guhabwa inkunga n’ibigo mpuzamahanga mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ubukungu.

Perezida Mahama, wayoboye Ghana hagati ya 2012 na 2017, yagarutse ku buyobozi nyuma yo gutsinda amatora yo mu mwaka wa 2024. Uyu mwanzuro we ugamije kongera ubusugire bw’igihugu ndetse no kugabanya Ingengo y’Imari mu miyoborere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND