Kigali

Byari amarira n'ibikomere bishya! Uko Gahongayire yagowe no gukora indirimbo ivuga ku mfura ye yitabye Imana- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/09/2024 15:17
0


Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yabashije kugera ku ndirimbo igaruka ku bihe yagiranye n'imfura ye mbere y'amasaha macye, Imana iramwisubiza. Ni igihangano kidasanzwe kuri we kuko mu bihe byo kuyifatira amajwi, byabaye nko kongera gutonekara, ndetse amarira yazenze mu maso inshuro nyinshi.



Atangaje isohoka ry'iyi ndirimbo yise “September 6”, mu gihe aherutse gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere yakoze mu rurimi rw'Igifaransa, mu rwego rwo kwagura imbago z'umuziki we. Ariko kandi amaze igihe kinini ashyize imbere gukorana n'abandi bahanzi ku ntego yo kwagura umuziki we.

Gahongayire yari amaze igihe abitse iyi ndirimbo, ndetse buri wese yayumvishije yafashwe n'amarangamutima bitewe n'uburyo ikozemo, ndetse n'amagambo ayigize. Ni indirimbo yateguje mu gihe habura iminsi itatu, imyaka 10 ikaba ishize umwana we yitabye Imana, kuko Imana yamwisubije tariki 6 Nzeri 2014.

Yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo ayifata nk'iy'ubuzima bwe bwose, kandi yayandikanye amarira n'amashimwe ku Mana. Ati "Navuga ko idasanzwe kuri njye. Kuko umunsi wa mbere njya muri studio nananiwe gukora icyari cyanjye, amarira arashoka ndataha. Nyuma nongeye kwishakamo imbaraga nsubirayo kuyikora."

Tariki 6 Nzeri 2014, ni bwo yapfushije imfura ye. Nzeri ifatwa nk'ukwezi ko kubyara ariko kuri Gahongayire ntikwamubereye kwiza, kuko umwana we Imana yamwisubije. Ati "Navuga ko kwabaye ukwezi kwijimye ku buzima bwanjye [...] Nari niteguye guheka, nari niteguye gusasira umwana, ariko nsasa mu gituro."

Gahongayire yavuze ko akimara gutwita muri kiriya gihe, inshuti ze zamubwiraga ko atwite umuhungu, ndetse bamwe bari bamwise 'Mama Yuhi' 'kubera ko numvaga ko nimbyara umuhungu nzamwita Yuhi'.

Avuga ko nyuma yaje kujya kwa muganga, bamubwira ko atwite umukobwa. Asobanura ko ari wo munezero ukomeye yagize mu buzima bwe. Ati "Umunezero nagize mu buzima bwanjye (icyo gihe) ntabwo nari nongera kuwugira, ariko kubera Imana bihora ari bishya." 

Yavuze ko amezi icyenda ashize yitegura kubyara, yateguye aho umwana we yari kumuryamisha. ariko siko byagenze.

Gahongayire yavuze ko akimara kubyara, yarebye umwana we abona ko ariwe yasengeye, ariko aho kugira ngo amushyire aho yari yamuteguriye 'namushyize mu gituro'.

Yavuze ko kubyara ari cyo kintu cyiza yabonye mu buzima bwe. Icyo gihe yumvise ijwi mu mutima we, rimubwira guhamya Imana itanga amahoro, itanga ubuzima bushoboka.

Avuga ko muri ibyo bihe Yesu Kristo yamuhaye amahoro kandi 'ndanyuzwe'. Yavuze ko ibihe yanyuzemo bitavugwa kandi nta gukabya kubamo.

Gahongayire avuga ko nyuma y'imyaka 10 ishize, ari bwo yageze ku gukora iyi ndirimbo mu ntangiriro y'uyu mwaka. Kandi avuga ko nyuma y'urupfu rw'umwana we, hashibutsemo imbaraga zo gushinga umuryango yise 'Ineza' kugirango afashe abatishoboye.

Yavuze ko yakoze iyi ndirimbo kugirango akomeze abantu bose banyura mu bihe bikomeye nk’ibyo yanyuzemo. Kandi yayikoze nyuma y'uko yumvise injyana y'indirimbo. Ati "Kristo aba ahari, azaba ahari mu makuba no mu byago [...] Nkusabiye amahoro, ndahamya Kristo, ineza izakomeza iganze.

KANDA HANO UBASHE KUMVAINDIRIMBO ‘SEPTEMBER 6’ YA GAHONGAYIRE


Gahongayire yatangaje ko mu ntangiriro z’uyu mwaka ari bwo yageze ku ikorwa ry’iyi ndirimbo yise ‘September 6'


Gahongayire yavuze ko ikorwa ry’iyi ndirimbo ryabaye gutonekara kubera kwibuka ibihe yanyuranyemo n’imfura ye


Aline yavuze ko Imana yashyize mu mutima amahoro, n’imbaraga zatumye arushaho gukomeza kuyikorera


Gahongayire yavuze ko yaranzwe n’amarira mu ikorwa ry’iyi ndirimbo, kandi ahumuriza ababyeyi banyuze mu bihe nk’ibihe


KANDA HANO UREBE GAHONGAYIRE ASOBANURA BYINSHI KURI IYI NDIRIMBO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND