RFL
Kigali

Icyakorwa ngo umusaruro ukomoka ku buhinzi urusheho kwiyongera mu mboni z’abashakashatsi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/09/2024 10:45
0


Mu rwego rwo kurushaho kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi, abashakashatsi n’inzobere mu rwego rw’ubuhinzi basanga inzego bireba zikwiye kugira imikoranire ishyira imbere inyungu z’abahinzi, hakurwaho imbogamizi zinyuranye bafite.



Kugeza uyu munsi, ubuhinzi bwihariye hafi 70% bw’imirimo y’abatuye umugabane wa Afurika, bukaba bwihariye kandi hafi 40% by’umusaruro mbumbe wose w’ibihugu bya Afurika, bisobanuye ko gushyira imbaraga mu guteza imbere uru rwego byanazamura ubukungu rusange bw’uyu mugabane.

Ikigo gishinzwe uruhererekane rw’umusaruro ukomoka ku buhinzi muri Africa (Africa food system) gishimangira ko bimwe mu bigomba kuganirirwa mu nama y’iminsi 5 ibera i Kigali, harimo no gushakisha uko ingorane z’abahinzi zikurwaho.

Ibi, ni ibyatangajwe ku munsi wa mbere w’iyi nama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi no kongerera agaciro umusaruro ubukomokaho, hatanzwe ibiganiro binyuranye byibanze ahanini ku cyakorwa ngo ubuhinzi buhangwemo udushya kimwe n’izindi nzego ndetse n’umusaruro wabyo wongererwa agaciro ari nako hahangwa imirimo ibushingiyeho.

Ni mu gihe Simone Sala, umuyobozi w’ikigo VARDA gikora ubushakashatsi ku butaka avuga ko iterambere ry’ubuhinzi rishoboka ari uko abahinzi ubwabo babonye ubumenyi buhagije mu byo bakora.

Biteganyijwe ko iyi nama izamara iminsi itanu, ikaba izarangira tariki 6 Nzeri 2024. Abarenga 4200 babarizwa mu nzego zitandukanye zirimo izifite aho zihuriye n'ubuhinzi n'ubworozi, ibigo by'imari ndetse n'imiryango nterankunga ifasha za Leta mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi, nibo bayitabiriye.

Ni inama yahuje abashakashatsi na ba rwiyemezamirimo mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Guverinoma, abavuga rikijyana ndetse n'abahoze ari abakuru b'ibihugu.

Zimwe mu ngingo z’ingenzi ziri kwigirwa muri iyi nama, harimo imihindagurikire y'ibihe ndetse n'ubushobozi buke bukigaragara mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi, ni zimwe mu mbogamizi zigaragazwa nk'izihangayikishije Umugabane wa Afurika mu rugamba rwo kwihaza mu mirire ndetse no kubaka ubudahangarwa bw'uruhererekane rw'ibiribwa. 


Abashakashatsi mu buhinzi basanga inzego bireba zikwiye kugira imikoranire ishyira imbere inyungu z'abahinzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND