Mu Karere ka Ruhango, umusore w'imyaka 34 yishwe n'ibikomere by'inkoni yakubiswe azira kunywa ibikombe bibiri by'igikoma abandi batari banywa.
Maniragaba Alfred
w’Imyaka 34 y’amavuko wari utuye mu
Mudugudu wa Nyacyonga, Akagari ka Kebero, Umurenge wa Ntongwe mu Karere ka
Ruhango, biravugwa ko yatonganye n’umuvandimwe we
bapfa igikoma aramukubita kugeza ubwo ajyanwe kwa muganga agahita apfa.
Abaturage baturanye na
nyakwigendera bavuze ko uyu Maniragaba Alfred yasutse igikoma abandi batari
banywa arongera ariyongeza abandi batari batangira kunywa agiye kwiyongera
ubugira kabiri barumuna be baramwahuka baramudiha.
Nyamara n’ubwo intandaro
yo gukubitwa ari igikoma, Umukuru w’Umudugudu wa Nyacyonga Hatagekimana Zabulon
avuga ko byahereye ku makimbirane
babanje kugirana n’Umubyeyi we ndetse n’abo bavandimwe ashingiye ku murima
yashakaga kugurisha bawitambika imbere.
Ati “Intonganya
zatangiriye kuri uwo murima zikomereza mu rugo kuko Maniraguha yiyongeje
igikoma intambara ihera ubwo baramukubita kugeza apfuye.”
Umukuru w’Umudugudu
yavuze ko ubwo Alfred yiyongezaga igikoma ku nshuro ya kabiri, murumuna we
witwa Akili Niyomwungeri yafashe itaka arimena muri icyo gikoma hanyuma
rurambikana niko kwishyira hamwe baramuhondagura.
Maniraguha Alfred akimara
gukubitwa yajyanywe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) aba ariho
ashiriramo umwuka. Umurambo wa Maniraguha Alfred wajyanywe mu Bitaro bya
Polisi ku Kacyiru gukorerwa isuzuma.
TANGA IGITECYEREZO