Amakuru akomeje gutigisa imyidagaduro, amenshi ashingiye ku bitaramo birimo ibyatumiwemo abanyamahanga nka Sheebah Karungi na Rema na Kidum, gusa hari n'andi ashingiye ku ndirimbo Tamba, Sikosa, Bailando n’izindi.
Nyuma y’amatora akomatanije ay’Abadepite n’ay'Umukuru
w’igihugu yabaye kuwa 14-15 Nyakanga 2024, ibikorwa by’imyidagaduro byongeye gusubukurwa mu Rwanda.
Mu kwezi kwa Kanama habaye ibitaramo bitandukanye birimo nka "The Keza Camp Out" cyatumiwemo Sheebah Karungi wo muri Uganda wataramanye n’abarimo Bushali na
Bwiza bo mu Rwanda.
Si abo bahanzi gusa, ahubwo n'abavanzi b’umuziki nka DJ Phil Peter na DJ
Crush batanze ibyishimo bisendereye bafatanije n’abashyushyarugamba n’ababyinnyi
bagezweho.
Rema nawe wo muri Uganda, yatanze ibyishimo ku bakunzi b'umuziki bo mu Rwanda, aho yataramanye na The Ben mu gitaramo
cyasize inkuru ya Baby Emelyne wafashijwe n’uyu muhanzi kwambara neza bikavugisha
abatagira ingano.
Kidum wo mu gihugu cy'u Burundi, na we yongeye gushimangira ko ari umuhanzi w’ibigwi
mu Karere mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali cyakurikiwe kandi n’icya Bull Dogg na Riderman
cyongeye kwerekana imbaraga n’umurindi wa Hip Hop.
Ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika bizazenguruka mu turere
tugera mu 8 na byo byatangiriye i Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru. Massamba nawe yizihije imyaka 40 amaze akora
umuziki by’umwuga, abihuza n’imyaka y’Inkuru ya 30.
Hirya y’ibitaramo byasusurukije benshi, hari indirimbo zasohotse ariko
zifite inkuru zihariye nka ‘Bailando’ ya Shaffy ariko yishimiwe bitewe na
Scillah; ‘Sikosa’ ya Kevin Kade yitabajemo Element na The Ben ariko itavugwaho
rumwe kuva mu itegurwa ryayo.
Hari kandi indirimbo ya Kenny Sol na DJ Neptunez yitwa ‘No
One’. Nk'uko uyu mugabo yabitangaje, iyi ndirimbo irashimangira ko akibarizwa muri 1:55AM.
Hari ‘Tamba’ imwe mu ndirimbo zifite igikundiro cyo
hejuru ya Zeo Trap umwe mu baraperi bakomeje kwiharira ikibuga cy'umuziki mu njyana ya Hiphop kuva umwaka watangira.
Izamurwa rya Sandrine Isheja wari umaze imyaka 10 akorera
radiyo ya Kiss FM wagizwe Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, [RBA], naryo ryashyuhije imyidagaduro.
Imirindi ya Yago nayo ikomeje kuvuga aho atangaza ko yagiye
ashaka kugirirwa nabi n'abo bakora bikaba byaratumye abahunga.
Ubu haritegurwa kandi ibirori bizabera muri Kigali Convention Center kuwa 07 Nzeri 2024
byateguwe na Sherrie Silver umwe mu babyinnyi mpuzamahanga.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KU MAKURU AKOMEJE GUTIGISA IMYIDAGADURO
TANGA IGITECYEREZO