Kigali

50 Cent yongeye kwifatira ku gahanga Rick Ross bamaze igihe badacana uwaka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/09/2024 10:17
0


Umuraperi 50 Cent umaze igihe kinini atabanye neza na Rick Ross, yongeye kumwibasira amwita 'umukene' ndetse ko n'amazu n'imodoka yerekana atunze atari ibye ahubwo ko abitira abandi.



Curtis Jackson umukinnyi wa filime akaba n'umuraperi w'icyamamare uzwi nka 50 Cent, amaze igihe kinini adacana uwaka na William Roberts II uzwi nka Rick Ross mu muziki. 

Aba bombi batangiye gushwana mu 2008 ubwo 50 Cent yangaga gusuhuza Rick Ross mu birori bya 'MTV Awards' akabikorera imbere y'abantu ku itapi itukura.

Ibi byababaje Rick Ross wabyise agasuzuguro bagatangira kujya bibasirana mu ndirimbo. Ibintu byahinduye isura ubwo mu 2010 50 Cent yigambye ko yaryamanye n'umugore wa Rick Ross witwa Tia Kemp banafitanye umwana w'umuhungu.

Ibi nabyo byababaje Ross bituma bakomeza kurebana ay'ingwe kugeza n'ubu.

Kuri ubu 50 Cent yongeye kwibasira Rick Ross amwita umukene wigira umukire ku mbuga nkoranyambaga. 

Ibi yabivugiye mu kiganiro 'Million Dollaz Worth Game Podcast'. Ubwo yabazwaga icyo atekereza kuri Ross uherutse kumunenga, yasubije ati: ''Rick Ross akunda kumvaga cyane kuko nta kindi afite yavuga ngo abantu bacyiteho. Rero amvuga agirango abantu bamwiteho''.

50 Cent yakomeje ati: ''Mubona ukuntu Ross akunze kwifotoreza mu mazu ameza akavuga ko ari aye?. Mubona imodoka nziza yerekana kuri Instagram avuga ko arizo yaguze?. Mubona ubuzima bwiza yerekana ahora atembera?. Biriya byose ni ikinyoma. Ni ibintu by'abandi aba yatiye kugira ngo yemeze''.

Yakomeje ati: ''Ndabizi ko ari umukene ahubwo ni umukene wigira umukire ku mbuga kuko mu buzima busanzwe biriya si imitungo ye. Kuko abaye akize nk'uko abivuga ntiyaba acyishyurwa kuririmba mu tubyiniro. Ni nde muherwe muzi ugikorera amafaranga yo mu tubyiniro?''

50 Cent uvuga ko Rick Ross adakize nk'uko abyerekana ku mbuga nkoranyambaga, yanakomoje ku buryo uyu muraperi mugenzi we akunze guterana amagambo n'abandi bahanzi.

Ati: ''Si njye gusa kuko mbona akunze no guterana amagambo n'abandi. Navuga ko ariwe ufite ikibazo kuko nta muntu wapfa kumusubiza atari Ross wamubanje''.

50 Cent na Rick Ross batangiye gukozanyaho kuva mu 2008 kugeza n'ubu

50 Cent yavuze ko Rick Ross atari umukire nk'uko abyerekana ku mbuga nkoranyambaga

Avuga ko iyaba Rick Ross akize atakabaye yishyurwa ngo aririmbe mu tubyiniro nk'uko akunze kubikora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND