Mu Karere ka Huye ku hizihirijwe Umuganura wahariwe Abana, Umuyobozi, Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera avuga ko umwana uzakunda u Rwanda urumutamikwa akiri muto.
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Kanama 2024 bibera ku Ngoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda n'ubundi isanzwe iherereye mu karere ka Huye.
Muri ibi birori abana bakoze ibikorwa birimo kubyina imbyino za Kinyarwanda, basobanura umuganura mu Rwanda icyo ari cyo ndetse banerekana umukino wabo bari bamaze iminsi bitoza werekana izihizwa ry'uyu munsi mukuru mu Rwanda.
Aba bana bakoze ibi birori nyuma y'uko bari bamaze igihe batozwa ndetse banigishwa ibintu bitandukanye birimo Umuco Nyarwanda, Kirazira n'ibindi.
Uwari uhagarariye ababyeyi bohereje abana muri iki gikorwa, yavuze ko ko abana babo bahungukiye ibintu byinshi birimo n'Ururimi rw'Ikinyarwanda anashimira ababafashije.
Ati: "Abana hano mu gihe cy’ikiruhuko bahungukiye byinshi, bamenye byinshi, bize ururimi rw’Ikinyarwanda kuko hari benshi batari baruzi.
Ndashimira abayobozi b’iyi nteko y’umuco by'umwihariko ingoro ya Huye, nkaba nshimira abarimu babanye nabo nagiye ngerageza kuhagera kenshi ariko baratubaniye kandi ndashimira rero buri muntu wese wabigizemo uruhare.
Ndashimira igihugu cyacu cy’u Rwanda kidahwema gutekereza ku muco Nyarwanda ariko kinatekereza cyane ku bana bakiri bato kugira ngo bakure bazi amateka n’umuco by'umwihariko Nyarwanda. "
Yakomeje asaba ko ibi bikorwa byazakomeza, ati: "Nyuma yo gushima nabasaba inteko y’umuco igicumbi cya Huye ndetse n'ahandi hose mu gihugu ko niba bishoboka ntibibe iby’igihe gito. Aba bana bakajya bahora bakurikiranwa kuko baravuga ngo igihugu kidafite umuco kiracika.
Rero abantu bafite amateka, bafite ubumenyi ku gihugu cyacu baracyahari badufashiriza abana ntibibe iby’igihe gito ngo bibe mu kiruhuko kinini. By'umwihariko nk’ababyeyi twifuzaga ko bajya babafasha mu gihe cy’ibiruhuko aho kugira ngo umwana atahe ajye kuri za Youtube n’ibindi akaba afite ahantu aruhukira kandi yunguka ubundi bumenyi ku muco Nyarwanda".
Umuyobozi, Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera yavuze ko kugira ngo uyu Muganura w'Abana ushyirweho ari igitekerezo yahawe n'umuyobozi w'Akarere ja Huye, Ange Sebwato.
Ati: "Mu mwaka wa 2022, hashize imyaka 2 mu karere ka Nyanza habereye Umuganura. Nari nagiyeyo mpahurira n'Umuyobozi w’Akarere ka Huye turicarana noneho aza kumbwira ati 'ndashaka ko i Huye dutangira gutegura Umuganura w’abana. Ndashaka ko Huye iba igicumbi cy’Umuco w’Umuganura w’abana mu Rwanda'.
Anansobanurira impamvu bishoboka ambwira ko hano Huye dufite ibyangombwa byose ati 'dufite Ingoro y’Imibereho y’Abanyarwanda, dufite ibigo by’amashuri, dufite abana benshi, dufite ababyeyi basobanutse bakunda umuco ati 'rwose ndashaka ko dutangiza Umuganura w’Abana'".
Yakomeje ashimira Umuyobozi w'Akarere ka Huye, avuga ko Umuganura yabasabye wabaye ndetse anavuga ko bazawukomeza buri mwaka. Amb. Robert Masozera yakomeje avuga ko Umuganura w'Abana ari ingirakamaro kubera impamvu ebyiri.
Ati: "Umuganura w’abana ni ikintu cy’ingirakamaro kubera impamvu 2. Impamvu ya mbere ni uko umuntu kumutoza umuco, umurage ubikora akiri muto. Iyo umutoje umuco n'umurage amaze gukura ntabwo bikunda ahubwo biragorana.
Umwana uzakunda u Rwanda urumutamika akiri muto, niyo mpamvu ya mbere. Icyo uyu muganura w’abana ugamije ni ugutamika abana u Rwanda bakiri bato no kubakundisha umuco, indangagaciro, kirazira no kubakundisha u Rwanda. Ni byo rero twakoze aba bana niyo mpamvu tubamaranye ibyumweru hafi ya bine.
Impamvu ya 2 yo gukora Umuganura w’abana ni uko abana benshi n’urubyiruko bazi ko Umuganura ari uw’abantu bakuru aho bazi ko ari ibintu bya kera, ari ibintu by’impitagihe bo bitabareba. Gutegura Umuganura rero harimo kugaragaza ko ibyo atari byo. Yego Umuganura ni umuhango wa cyera ariko n’abana n’urubyiruko nabo bashobora kuganuza u Rwanda, kuganuza bagenzi babo kuganuza ababyeyi babo".
Umuyobozi w'akarere ka Huye, Ange Sebutege yasabye gukomera ku muco kuko urimo byinshi. Ati: "Dukomere ku muco wacu w’u Rwanda urimo byinshi, urimo gushishikariza gukorera hamwe ubumwe, gushishikariza kwitabira umurimo, urukundo n’izindi ndangagaciro zatuyobora bu buzima tubamo bwa buri munsi.
Buriya turebye iki gitaramo uko abana bagiye baseruka, indirimbo baririmbye hari ubutumwa bwari burimo ni ibyo badushishikarizaga ariko birumvikana igihugu cyacu cyubakiye n’ubundi ku ndangagaciro tuvoma mu muco wacu".
Yakomeje avuga ko ari byiza ko hakomeza kubaho urehererekane mu gukunda igihugu. Ati" Ni byiza ko hakomeza kubaho uruhererekane rwo gukomeza gukunda iki gihugu cyacu ariko abakuru bagikundisha abato.
Uburyo bwiza rero bwo gukundisha abana igihugu cyabo ni ukubereka izo zahabu ziri mu muco wacu. Icyo gihe iyo bakuze u Rwanda ruba rubarimo bakarukunda ndetse bakanarukorera kandi bagahora bumva ko aricyo kiri imbere muri gahunda zose.
Kuri uyu munsi tunasoza ukwezi kwahariwe kwizihiza Umuganura mu gihugu cyacu ngira ngo insanganyamatsiko mwayibonye ni isoko y’u Bumwe n’ishingieo ryo kwigira.
Nk’abanyarwanda ni umwanya tuba tubonye wo kwiyibutsa isano riduhuza, igitumye muri uru rugendo rw’imyaka 30 igitumye u Rwanda rugeze aho tugeze. Ubungubu ni ubumwe bwacu ndagira ngo rero tunabishimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuba igihugu cyacu cyarahisemo Ubumwe".
Abitabiriye ibi birori byo kwizihiza Umuganura w'Abana, bamurikiwe zimwe muri gahunda Inteko y’Umuco yari imaze igihe itegura, zigenewe abashaka kumenya/kwihugura ku murage ndangamuco n'amateka by'u Rwanda.
Ni gahunda zirimo Imurika rihoraho ry'ingoro y'umurage y'Umuco n'lmibereho y'Abanyarwanda ryashyizwe mu ikoranabuhanga (Online Exhibition of Huye Museum) ndetse n’imurika ry’igihe gito ry’amateka y’Umujyi wa Huye ubu uri kwizihiza imyaka 100 umaze ubayeho.
Abana bakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubyina imbyina za Kinyarwanda
Umuyobozi w'akarere ka Huye,Ange Sebutege yasabye gukomeza ku muco kuko urimo byinshi bifasha mu buzima bwa buri munsi
Abana bahabwa amata ku munsi w'Umuganura wabo
TANGA IGITECYEREZO