Kigali

Amavubi yiteguye gucakirana na Libya na Nigeria mu gushaka itike y'Igikombe cya Africa-VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:29/08/2024 23:30
0


Kuri uyu wa Kane, ikipe y'igihugu y'Igihugu "Amavubi" yakoze imyitozo ikomeye aho iri kwitegura imikino ibiri ya Nigeria na Libya, mu gushaka itike y'Igikombe cya Africa "AFCON 2025".



Tariki 31 Kanama 2024, ni bwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" izafata rutemikirere, yerekeza mu mujyi wa Tripoli, aho izakina umukino wa mbere wo gushaka itike y'Igikombe cya Africa AFCON.

Ku itariki 4 Nzeri 2024, Amavubi azakina na Libya mu mujyi wa Tripoli, naho ku itariki 10 Nzeri, yakire ikipe y'igihugu ya Nigeria i Kigali kuri Stade Amahoro.

Imyitozo yo kuri uyu wa Kane, yagaragayemo abakinnyi bakina hanze y'u Rwanda nka Bonheur Mugisha wa AS Marsa yo Tunisia, Arthur Gitego wa AFC Leopards yo muri Kenya, Thierry Manzi wa Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Innocent Nshuti wa  One Knoxville yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Steve Rubanguka wa Al Nonjoom yo muri Saudi Arabia. 

Abakinnyi barimo Djihad Bizimana wa  Kryvbas yo muri Ukraine, myugariro Emmanuel Imanishimwe, Ange Mutsinzi Jimmy na Jojea Kwizera, bazahurira na bagenzi babo muri Libya.

Ku itariki 4 Nzeri 2024, u Rwanda ruzatangira urugendo rutoroshye rwo gushaka itike yo gukina imikino y'igikombe cya Africa AFCON 2025 kizabera muri Morocco. Ni imikino u Rwanda ruri mu itsinda D, aho ruri kumwe na Nigeria, Benin na Libya.

">

Reba imyitozo y'Amavubi ari kwitegura gukina na Libya na Nigeria 

">

Nshuti Innocent yitezweho kujyana Amavubi muri AFCON izabera muri Morocco

">

Mugisha Bonheur ukina mu kibuga hagati 
">
Umutoza w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', Frank Spittler Torsten, yashimangiye ko adashigikiye icyifuzo cyo kongera umubare w'abanyamahanga bakina muri Shampiyona y'u Rwanda


">

Muhire Kevin ukina mu kibuga hagati 









Amafoto: Serge Ngabo

Video: Director Melvin Pro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND