Kigali

Ubuzererezi n'ibiyobyabwenge: Ibyavugutiwe umuti mu nama yahuje Minisitiri Biruta n'Abayobozi ba Polisi y'u Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/08/2024 10:36
0


Minisitiri w’umutekano w’Imbere mu gihugu Dr. Vincent Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda [RNP] ku cyicaro gikuru ku Kacyiru. Ni inama yavugutiwemo umuti w'ikibazo cy'abana bata ishuri bakishora mu buzererezi n'ibiyobyabwenge.



Minisitiri Vincent Biruta yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, ashima intambwe Polisi imaze gutera mu gukora kinyamwuga n’uruhare igira mu gushyigikira gahunda y’igihugu y’iterambere, binyujijwe mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri Biruta yavuze ko n’ubwo hakiri ibibazo by’umutekano, urwego Polisi igezeho yiyubaka rushimishije. Yagize ati: “Duhereye aho yatangiriye, twakwishimira aho Polisi y’u Rwanda igeze yiyubaka n’urwego rw’ubunyamwuga runagaragarira ku cyizere abaturage bayifitiye nk’urwego rubacungira umutekano.”

Yakomeje ati: “Hari akazi kakozwe kugira ngo igere kuri urwo rwego, ibyo kwishimira ni byinshi ariko tunatekereza n’ibindi bigomba gukorwa kugira ngo tubashe guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihindura isura uko iterambere riza.”

Yagarutse ku bibazo bikigaragara birimo iby’abana bata ishuri bakisanga mu buzererezi n’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byaha, avuga ko bigomba kuvugutirwa umuti ku bufatanye n’inzego zose bireba kandi hagashyirwa imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga no gukumira ibyaha.

Muri iyi nama yabaye tariki ya 27 Kanama 2024, Minisitiri Biruta yagize ati: "Umubare w’abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha barimo urubyiruko rw’abakorerabushake, Imboni z’Impinduka n'abandi, ni imbaraga ziyongera mu gukemura ibibazo birebana n’umutekano."

Kuri ubu, mu gihugu hose habarirwa urubyiruko rw’abakorerabushake rurenga miliyoni 1.9, batanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’umutekano n’iterambere, harimo no gukumira ibyaha; kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihohoterwa rikorerwa abana, no kurwanya imirire mibi.

Bagize uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza y’igihugu yo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Imboni z’impinduka ni urubyiruko rugizwe n’abahoze mu bigo ngororamuco basubijwe mu buzima busanzwe. Binyuze mu ihuriro ryabo, bagira uruhare mu gukumira ibyaha bakaboneraho n’amahirwe yo kwiteza imbere mu mibereho n'ubukungu.

Ni gahunda igamije gufasha abanyuze muri ibi bigo kwihuriza hamwe, kugira icyerekezo, kwikorera ubuvugizi, no kugira uruhare mu gukumira ibyaha no kubona amahirwe yo kwiteza imbere.

IGP Namuhoranye yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu gukorana cyane n’abaturage no gutera inkunga amatsinda atandukanye agira uruhare mu gukumira ibyaha, arimo imboni z’impinduka n’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Yagaragaje ko kwagura ikoranabuhanga muri serivisi zitandukanye za Polisi nko kwifashisha Kamera zambarwa ku mubiri n’abapolisi n’izindi serivisi zijyanye n’umutekano wo mu muhanda, bigamije kunoza imitangire ya serivisi, kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo, ubutabera no kubazwa inshingano.


Minisitiri w’umutekano w’Imbere mu gihugu Dr. Vincent Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND