RFL
Kigali

Bishop Semariza yavuze ko buri wese ari 'VIP' asaba urubyiruko kumenya impano zabo no kuzityaza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/08/2024 19:00
0


Bishop Richard Semariza Ruganirwa ukorera umurimo w'Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho hari Icyicaro gikuru cy'Itorero rye, arasaba urubyiruko kumenya impano zabo no kuzityaza.



VIP ni impine y'amagambo atatu y'Icyongereza avuga umuntu w'umunyacyubahiro. Bandika "Very Important Person", ariko mu mpine bakandika [VIP]. Bishatse gusobanura "Umuntu w'Ingenzi Cyane". Ni ijambo rikoreshwa cyane mu buzima aho abisanga muri iki cyiciro akenshi baba ari Abayobozi bakomeye, Ibyamamare mu muziki, imikino na sinema,..

Ukunze kubibona mu bitaramo aho bategura imyanya isanzwe bakanategura iyihariye y'abanyacyubahiro {VIP} iba yarateguriwe Abishyuye akayabo cyangwa se Abashyitsi b'imena. Umuntu ashobora kwinjira ubona ari umuntu usanzwe ariko iyo yicaye muri ya myanya y'abanyacyubahiro ahita ahinduka neza Umunyacyubahiro cyinshi.

Muri macye umuntu ufite amafaranga menshi, bihita bimugira umunyacyubahiro. Ni ko mu Isi byubatse. Icyakora si ko bimeze mu mboni za Bishop Richard Semariza kuko avuga ko buri muntu wese uri ku Isi ari umunyacyubahiro (VIP) ahubwo byicwa n'imitekerereze y'abantu aho bamwe bipfobya, abandi bakimwa agaciro n'ababasuzugura n'ibindi.

Bishop Richard Semariza Ruganirwa ni Umuvugizi Mukuru w'Itorero ryitwa Imbaraga z’Ubutumwa Bwiza mu Mahanga yose (Power of the Gospel for All Nations) riherereye muri Amerika, akaba n'Umwanditsi w'Ibitabo aho azwi mu cyo yise "The VIP Inside of You".

Ni umugabo wubatse, ufite umufasha umwe witwa Jolie Nyiramagaju, bashakanye mu mwaka wa 2002, bakaba bafitanye abana 11. Yahamagariwe umuhamagaro w'agakiza mu kwezi kwa 6 mu 1999 ubwo yabaga mu Rwanda, ibisobanuye ko amaze imyaka 25 mu gakiza.

Igitabo yise "The VIP Inside of You: 13 Secrets to Overcome Low Self-Esteem", yavuze ko yacyanditse agamije gufasha buri umwe kumenya "umuntu w'agaciro ukurimo, n'amabanga 13 yagufasha gutsinda kwitesha agaciro". Yagituye abantu bari guhangana na 'Low Self-Esteem' [abantu batifitiye icyizere]. Avuga ko buri wese ari umu VIP, ahubwo ikibazo ni uko hari abatarisobanukirwa.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Radio O, yavuze ko buri wese yahawe impano n'Imana bityo ko iyo uyisobanukiwe ukayikoresha ikugeza kure ukaba umunyacyubahiro. Avuga ko ushobora gutsindwa mu ishuri amasomo runaka, ariko ntibiba bikwiriye gutuma witwa umuswa. Asobanura ko muri wowe ufite impano yakugira umunyacyubahiro. 

Uregero ushobora gutsindwa mu ishuri ariko uzi kuririmba, gushushanya, gufotora, kubyina, guconga ruhago,..bityo mu gihe ubihaye umwanya ukabityaza bikaba byakugira ikirangirire (VIP) kandi hari abagupfobyaga bashingiye gusa ku kuba hari isomo runaka ryagutsinze. Avuga ko ibanga ari ukwisobanukirwa kuko buri wese agira icyo ashoboye cyane.

Bishop Semariza Richard iyo umubajije inama agira urubyiruko rwo muri iyi minsi, adaciye ku ruhande avuga ko "Inama ya mbere urubyiruko rukeneye ni ukwisobanukirwa kuko icyo bari si cyo bashakisha, bakigizwe kera n'Iyabahaye kubaho. Kwisobanukirwa nyakuri ni ukumenya Imana kuko nta Mana nta buzima, kandi hakora uriho."

Uyu mushumba yongeraho ati "Kubaho si uguhumeka gusa ahubwo ni ukubaho usohoza impamvu yatumye ubaho. Urubyiruko rero rukwiriye kwita cyane ku kumenya impano zabo no kuzityaza (stirring up) kugira ngo zibafashe gusohoza intego y'ubuzima bwabo no gufasha itorero".

Avuga ko mu bihe bikomeye Isi inyuramo nk'amapfa, ibyorezo, intambara n'ibindi, hari uburyo umukristo akwiriye kwitwaramo. Ati "Kuva isi yageramo ikibi (icyaha) ntabwo intambara, ibyorezo, amapfa bitabayeho, nta nubwo bitazabaho kugeza Imana ishyizeho iherezo ku isi mu gihe cyayo.

Umukristo nyakuri rero ahora ari we mu bintu byose kugeza ku gupfa. Kandi yaravuze ngo “tubeho nk'abazapfa ejo ariko twige kubaho nk'abazabaho ibihe byose” Ibyanditswe bihishurira umukristo ibihe agezemo n'icyo agomba gukora muri byo."

Bishop Semariza Richard yavuze ko hari ibintu abona Itorero ryo muri Afrika rikwiriye kwigira ku ryo muri Amerika. Yumvikanishije ko abakristo benshi baba bahanze amaso Itorero ngo ribafashe mu buryo bunyuranye, nyamara bo ntibagire icyo barifasha kandi ari byo by'ibanze bikwiye mu murimo w'Imana.

Ati "Icyo nabonye itorero rya Africa rigomba kwigira kwitorero ryo muri USA ni uko abayoboke b'itorero bagomba gusubiza ikibazo kigira kiti “iri torero ndimariye iki?", aho kubaza ngo “iri torero rimariye iki”. Itorero ribeshwaho n'abarigize. Ubundi abayoboye itorero bakagira ubumenyi buhagije kuko nta murimo ukura ngo usumbe ubumenyi bw'uwuyoboye.

Pastor Matt Emadi ukorera umurimo w'Imana muri Crossroads Church yo muri Amerika, avuga ko ikintu cya mbere gikwiriye kuranga umukristo ari ukwitabira amateraniro mu buryo buhoraho, bakagendera ku mahame y'Itorero babarizwamo niba ryemera Umubatizo, n'ibindi. Bakwiye kandi gucengerwa n'ubutumwa bwiza, bagaterwa ishema no kuba abakristo.

Ev. Jothanan Leeman mu nyandiko yanyujije mu kinyamakuru The Gospel Coalition, yavuze ko umukristo akwiye kwitabira gahunda zose z'Itorero, kubwiriza ubutumwa bwiza abatarakizwa no kubaha Abashumba. Ni mu gihe hari abakristo bakimbirana n'abashumba babo, ntibabwizanye ineza igihe habaye ikibazo runaka. Atanga inama yo guca bugufi.

Mu nyigisho yigishije mu rusengero mu ntangiriro z'uyu mwaka, umwe mu bapasiteri bakomeye mu Rwanda, yahamagariye abakristo kwirinda kuba abashomeri mu nzu y'Imana. Agira inama abakristo ko bakwiriye kuba abaririmbyi, abadiyakoni, abacuranzi, abavugabutumwa, abasemuzi,..n'indi mirimo inyuranye yababera isoko y'umugisha w'Imana.

Bishop Semariza Richard avuga ko gukorera Imana neza ubikunze na byo bikugira umu VIP.  Ibyo yungutse mu gakiza, icya mbere, yahamenyeye Imana, "uwo ndiwe, icyo Imana yandemeye gukora; Kubaho ntegura imibereho uko nzabaho ubuziraherezo; Kugira amahoro yo mu mutima no Kuvuga ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana".


Pastor Richard Semariza ni Umuvugizi w'Itorero Power of the Gospel for All Nations rifite icyicaro muri Amerika


Igitabo "The VIP Inside of You" kigaragaza ko buri wese ari Umunyacyubahiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND